Mu gitondo cya kare nibwo Papa Francis yuriye indege asubira i Roma nyuma y’uruzinduko rw’iminsi itatu yari amaze muri Iraq. Mbere y’uko ajyayo hari impungenge z’uko hari imitwe y’abagizi ba nabi ishobora kumuhemukira.
Kuba yatashye amahoro ubwabyo ni inkuru nziza kuko muri kiriya gihugu hari imitwe y’abarwanyi imaze igihe iteza ibibazo abatuye Iraq.
Ku Cyumweru tariki 07, Werurwe, 2021 Papa Francis yasuye ahantu hatatu hafatwa nk’ihuriro ry’amadini atatu akomeye ku isi harimo ahitwa Erbil, Mosul n’i Qaraqosh.
Muri buri gice, Papa Francis yatangaga ubutumwa bw’amahoro, ubuvandimwe n’icyizere mu bantu n’ubwo baba badahuje imyizerere.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis kuri iki Cyumweru kandi yasomeye Misa mu majyaruguru ya Iraq, mu gice cyahozemo urusengero rukomeye ariko rwaje gusenywa n’ibisasu by’abarwanyi ba Islamic State.
Ni misa yabaye ku munsi wa gatatu w’uruzinduko rwa Papa Francis muri Iraq, igihugu gituwe ahanini n’abayoboke b’idini ya Islam.
Ibice Papa Francis yasuye, mu myaka ine ishize byabereyemo intambara zikomeye z’umutwe wa Islamic State mbere y’uko utsindwa.
Mu ntambara uwo mutwe waharwanye wasenye inyubako nyinshi zirimo na Kiliziya, utoteza n’Abakirisitu bahasengeraga.
Papa Francis ari muri kajugujugu, yageze mu mujyi wa Erbil yitegereza uburyo agace ka Mossoul kasenywe bikomeye, aho hakaba ariho hahoze icyicaro gikuru cya Islamic State.
Abatuye muri ibyo bice bakiranye Papa ibyishimo bikomeye, abaremamo icyizere ashingiye ku bihe baciyemo.
Yagize ati “Ubuvandimwe bukomeye kuruta gucanamo ibice, ibyiringiro bikomeye kuruta urupfu, kandi amahoro akomeye kuruta intambara.”
Papa Francis yagiye no mu gace ka Qaraqosh agenda mu modoka itamenwa n’amasasu.
Yahagaze inshuro nyinshi aha abana umugisha.
Yabwiye abaturage ko uyu munsi yari awutegereje cyane. Mbere y’uru rugendo byavuzwe kenshi ko ashobora kurusubika kubera ibibazo by’umutekano.
Yagize ati “Uku guhura kwacu kurerekana ko iterabwoba n’urupfu atari byo bifite ijambo rya nyuma. Igihe kirageze ngo twongere kubaka, bitari inyubako gusa ahubwo n’ibindi bihuza imiryango muri rusange.”
Mu Misa uyu muyobozi wa Kiliziya Gatulika yasomye, yari akikijwe n’amatongo y’inyubako zahoze aho hantu, ubu zikaba zarabaye inzibutso z’amateka.
Amwe mu magambo akomeye Papa Francis azibukirwaho mu mateka ni uko yigeze kuvuga ati: ” Ntibikwiye guhura Islam n’ubutagondwa.”
Umubano mu bantu uruta byose