Uburyo Bwihariye Bwifashishijwe Mu Kumenyereza U Rwanda Inkura Zaturutse I Burayi

Ku wa 24 Kamena 2019 nibwo Inkura eshanu z’umukara zaturutse ku mugabane w’u Burayi zageze mu Rwanda, nyuma y’igihe ziba mu cyanya cyororerwamo inyamaswa cya Safari Park Dvůr Králové muri Repubulika ya Tchèque.

Ni inkura zahise zijyanwa muri Pariki y’Akagera ngo zihakomereze ubuzima, zisangayo izindi 17 u Rwanda rwazanye mu 2017 zivuye muri Afurika y’Epfo nyuma y’imyaka isaga icumi zaracitse kubera ba rushimusi.

Kugira ngo zisange mu Rwanda ariko si igikorwa cyari cyoroshye, cyane ko hari hagiye kubanishwa inyamaswa zamenyereye kuba ahantu hato hacungiwe umutekano kandi zizanirwa ibyo kurya n’izari zimenyereye ishyamba rigari, aho buri nyamaswa irya ari uko yahize yareba nabi na yo igahigwa.

Inyandiko igaragara ku mbuga nkoranyambaga za Pariki y’Igihugu y’Akagera igaragaza ko byabaye urugendo rw’ubwenge bwinshi, ngo hato imbaraga zakoreshejwe mu gutwara izo nkura mu rugendo rw’ibilometero 6000 mu ndege zitaba impfabusa.

- Advertisement -

Uburyo bwa mbere bwakoreshejwe ni uko hubatswe uruzitiro rutandukanya icyanya gisanzwe cya pariki n’aho inkura zagombaga kumenyererezwa, mu gice gito cya pariki. Ibyo byagombaga no korohereza abakozi bazikurikirana buri munsi ngo bamenye uko zibayeho, mu gihe zari zitaramenyera u Rwanda.

Bigaragazwa ko urwo ruzitiro rwagombaga kuba runazitira inkura zimenyereye ishyamba ngo zitinjira aho hantu, igihe cyose ubuyobozi bwa pariki butarizera ko inkura zazanywe zimaze kwigirira icyizere no kugwiza ubushobozi bwatuma zihangana n’izimenyereye agasozi kimwe n’izindi nyamaswa.

Icyo gihe icyari kigambiriwe kuri urwo ruzitiro cyari uko rudahagarika ingendo z’izindi nyamaswa, rugatangira inkura gusa bitewe na kamere yazo, naho izindi nyamaswa zigakomeza kuva cyangwa kuza muri icyo gice bitazisabye imbaraga nyinshi cyane.

Iyo nyandiko ikomeza iti “Uruzitiro rurimo amashanyarazi rugizwe n’insinga zitatanye uvuye hasi ujya hejuru rwemereraga inyamaswa nto kunyuramo hagati cyangwa munsi. Inyamaswa zimwe zabashaga gusimbuka uruzitiro bidasabye imbaraga nyinshi.”

Uretse ahari uruzitiro, hagiye hashyirwaho ahantu hameze nk’ikiraro ariko hagati y’ibiti harimo imyanya, ku buryo inyamaswa nini ari ho zishobora guca. Hagendaga hanubakwa inkuta nto z’amabuye n’ibiti bitambitse, ibintu byatumaga inyamaswa zisanzwe mu ishyamba zibasha guhita, uretse inkura.

Ubuyobozi bukomeza buti “Nubwo habanje kubaho uguhagarara kw’ingendo, inyamawa zose zabashije kuharenga mu mezi icumi rumaze rwubatswe. Inyamaswa zirya inyama n’ibisamuntu zabashije kubona uburyo bwo kuharenga mbere y’izindi, hakurikiraho izindi nyamaswa nto.”

Impala nini, imbogo, imparage, twiga n’inzovu ni zo zabibashije nyuma y’izindi.

Iyo nyandiko ikomeza iti “Ubuyobozi bwabashije kwemeza ko urwo ruzitiro rutigeze ruhungabanya urujya n’uruza cyangwa uguhura kw’inyamaswa muri ako gace, mu gihe inkura zo zitabashaga gukora ingendo zigenda cyangwa zihinjira.”

Kugeza ubu izo nkura zatangiye kurenga icyo gice cya pariki.

Uruzitiro rwashyizweho n’abahanga babanje gusuzuma ubunini bw’inkura, ariko inyamaswa nini nk’inzovu zikaharenga bitazigoye, naho inyamaswa nk’isha zikahasimbuka cyangwa zigasesera.

Inkura z’umukara ubundi ntabwo zikunda kubana ari nyinshi, buri imwe iba ukwayo. Zizwiho kandi ko zitareba neza ahubwo zikoresha kwihumuriza, ari nacyo gituma nubwo zibarwa mu nyamaswa z’ingome, umuntu ashobora kuzegera cyane igihe yapimye icyerekezo cy’umuyaga ku buryo zidahumurirwa ahantu ari.

Ibyo bigatuma iramutse ikoze ku ruzitiro yashyiriweho isubira inyuma, mu gihe izindi nyamaswa zirwitegereza, zigashaka amayeri yo kururenga.

Mu gukomeza kwita ku gukurikirana inyamaswa, ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Akagera mu mwaka ushize bwatangaje ko inzovu eshanu zambitswe inigi z’ikoranabuhanga (GPS collars) hamwe n’intare eshanu, mu gihe mu mahembe y’inkura icyenda hashyizwemo utwuma tw’ikoranabuhanga (VHF transmitters), dutuma ababishinzwe babasha kuzigenzura.

Hashyizweho amarembo inyamaswa nini zicamo n’insiga zirimo amashanyarazi ariko zitabuza inyamaswa nto gusesera cyangwa gusimbuka
Intare zabashije guca ku kiraro cyashyiriweho gukumira Inkura
Ubunini bw’inzozu bwatumye ibasha kurenga uruzitiro
Inkura ziheruka gushyirwamo ikoranabuhanga rituma abazishinzwe babona aho ziri
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version