Nsanzabaganwa Yifurije Abagore Umunsi Mwiza, Abibutsa Uruhare Rw’Umugabo

Umunyamabanga Mukuru wungirije wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe Madamu Monique  Nsanzabaganwa yaganiriye n’abandi bagore bakorana mu nzego zitandukanye zuriya muryango abifuriza umunsi mwiza wabahariwe.

Mu kiganiro bakoranye mu buryo bw’ikoranabuhanga, Dr Nsanzabaganwa yabasabye gukora cyane bakazamura abakobwa ariko nabo bagaharanira gukomeza kugira ijambo mu muryango w’abantu.

Yabibukije  ko mu guharanira ko umugore [n’umukobwa]agira ijambo  bisaba ko umugabo nawe abigiramo uruhare, bamwe ntibumve ko kuzamuka kwabo bivuze kumuka kw’abandi.

Muri 2015 nibwo Dr Monique Nsanzabaganwa  nibwo yatangiye kuyobora Ihuriro riharanira kuzamura imyigire n’imibereho y’umukobwa yise New Faces New Voices.

- Kwmamaza -

Ikicaro cyaryo kiba muri Afurika y’Epfo.

Mu kiganiro yahaye The New Times muri uwo mwaka, Dr Nsanzabaganwa yavuze ko ririya huriro rigamije kongerera abakobwa ubumenyi n’ubushobozi bwo gukoresha mu byerekeye imari, bakagira ifaranga kugira ngo ‘badakomeza’ kubera umutwaro abandi.

Abo bakorana yabifurije umunsi mwiza w’abagore ariko abibutsa ko n’abagabo batagomba guhezwa
Aha yari akiri Visi Guverineri wa BNR. Yari yakiriye mu Biro bye umwana witwa Marie Rose wigaga Akillah Institute
Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version