Papa Francis Yasubukuye Gusura DRC

Umuvugizi w’Ibiro bya Papa Francis witwa Mgr Ettore Balestrero yatangaje ko Papa Francis azasura Repubulika ya Demukarasi ya Congo hatari y’Italiki 31, Mutarama n’Italiki 3, Gashyantare, 2023.

Iby’uru rugendo byatangajwe kandi nyuma y’uko Mgr Ettore Balestrero agiranye ikiganiro na Perezida wa DRC, Felix Tshisekedi, iki kiganiro kikaba cyarabaye kuri uyu wa Kane Taliki 01, Ukuboza, 2022.

Kuri gahunda y’ingendo za Papa Francis handitse ho ko nava muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo azakomereza muri Sudani y’Epfo.

Ibiro bye bitangaza ko zizaba ari ingendo zigamije kunga abatuye ibi bihugu biri mu bimaze igihe kinini byarabuze amahoro kurusha ibindi ku isi.

- Kwmamaza -

Minisitiri w’Intebe wa DRC Bwana Jean-Michel Sama Lukonde  avuga ko abatuye igihugu cye bishimiye ko bazasurwa na ‘Nyirubutungane,’ kandi ngo bizabaruhura umutima.

Yabasabye gukomeza gusengera Papa kugira ngo ruriya rugendo rwe ntiruzagire kidobya.

Ngo muri iki gihe amasengesho arakwiye cyane cyane ko n’igihugu kiri mu bihe bitacyoroheye kubera intambara ikimazemo igihe kandi isa n’iyabaye karande.

Urugendo rwa Papa Francis rutangajwe nyuma y’uko hari urundi rwasubitswe mu mezi yashize bitewe n’uko yagize ikibazo mu ivi gitunguranye, bigatuma adashobora guhagaraga igihe kirekire no kwigenza.

Iby’uko rwasubitswe  icyo gihe byatangajwe n’uwari ushinzwe itumanaho mu biro bye witwa Matteo Bruni.

Kuri gahunda y’urugendo rwe rwa mbere, hari ho ko azasura Umurwa mukuru, Kinshasa, ariko agasura na Goma ahamaze iminsi hari ubwoba ko M23 yahigarurira kandi aka gace kakaba gaturanye n’ahantu hamaze igihe hari intambara hagati y’ingabo za Leta n’imitwe iyirwanya irenga 100.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version