Nsabimana ‘Sankara’ Yagereranyije Rusesabagina n’Umunyeshuri Utinya Ikizamini

Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yanenze uburyo Paul Rusesabagina na Me Rudakemwa Jean Felix umwunganira bakomeje gutinza urubanza, abigereranya n’umunyeshuri utinya ibazwa, agahora asaba ko ryigizwa inyuma.

Ubwo iburanishwa ryasubukurwaga mu Rukiko Rukuru kuri uyu wa Gatanu, Rusesabagina yahereye ku nzitizi yagejeje ku rukiko ry’uburyo yafashwemo.

Yagize ati “Nageze hano nshimuswe nk’uko nabivuze, nababwiye ko ndetse n’ubungubu kuba ndi hano mpari nk’ingwate. Kubw’ibyo rero niba narashimuswe, nkaba mpari nk’ingwate, njyewe ndagira ngo bwa mbere mbanze nsubizwe uburenganzira bwanjye, mfungurwe nemye.”

Yahise aha umwanya umwunganizi we Me Rudakemwa Jean Felix kugira ngo abisobanurire urukiko mu magambo arambuye.

- Advertisement -

Yavuze ko bagejeje inzitizi yabo mu ikoranabuhanga, ariko basanze ntacyo ubushinjacyaha bwigeze buzivugaho.

Ubushinjacyaha bwavuze ko abunganira Rusesabagina batinze kuzishyira mu ikoranabuhanga bahuriramo, ariko ko bwateguye ibisubizo byabwo ku buryo bwiteguye kubitangira imbere y’urukiko.

Me Rudakemwa ariko yavuze ko byaha bibangamiye ihame ryo kuba ababuranyi bose bangana imbere y’urukiko, asaba ko mu migendekere myiza y’uru rubanza, babanza bakabaha umwanzuro nabo bakawusuzuma bakagira n’icyo bawuvugaho.

Gusa Ubushinjacyaha bwabyamaganiye kure, buvuga ko muri iyo nzitizi ubushinjacyaha ari bwo bwarezwe, bityo igihe bwiteguye kuvuga ku nzitizi, uwazitanze nta mpungenge yakagize.

Umushinjacyaha ati “Kuba rero batugiriye impuhwe kugeza n’aho basabira ubushinjacyaha igihe cyo kugira ngo twitegure, turagira ngo twebwe tubamenyeshe ko ubushinjacyaha nta kindi gihe dukeneye, n’ikimenyimenyi uwo mwanzuro uri muri dosiye ubungubu.”

Me Rudakemwa yahise avuga ko nubwo izo nzitizi zimaze kujya mu ikoranabuhanga batabashije kuzirebamo, bityo asaba ko bahabwa umwanya uhagije.

Ati “Ku wa Gatanu w’icyumweru gitaha twaba twiteguye kuza kuburana inzitizi twatanze ndetse tukaba twarabanje gusuzuma umwanzuro watanzwe n’ubushinjacyaha tukawumva kimwe njye n’umukiliya.”

Nsabimana Callixte Sankara yahawe ijambo, ahindukirana Rusesabagina uburyo we n’abamwunganira bakomeje gusaba ko iburanisha risubikwa.

Ati “Njyewe ndabona Rusesabagina n’umwunganira, sinzi ariko bimeze nka ba banyeshuri twiganaga batinya ikizami, ku buryo noneho igihe habaga habaye ikizami cyangwa ibazwa, avuga ati muyimure, bagahora bavuga bati muyimure, kugeza ubwo abanyeshuri bagirira impuhwe umwalimu bakamubwira ngo reka tuguhe umwanya uhagije ujye gutegura ikizami, turabona nta mwanya wabonye kubera akazi kenshi ufite.”

Me Moise Nkundabarashi wunganira Nsabimana we yavuze ko bashaka kwibutsa urukiko ariko uru rubanza rurimo abafunzwe 21 n’abunganira abaregera indishyi 86, ku buryo urukiko rutabigenzuye, urubanza rwazarangira mu 2024.

Yakomeje ati “Ni ngombwa ko habaho uburyo bugaragara abantu bakamenya igihe bagomba gukorera ibintu, abatabyubahiriza bagahabwa ibihano bikomeye. Ibyo bidakozwe, ntabwo mvugira urukiko ariko uko duhuriye hano twese dufite ibindi dukora bitari uru rubanza rwonyine.”

Abunganira abandi bavuze ko Rusesabagina nubwo yavuga ko ibyo akora ari uburenganzira bwe, urubanza rushobora gutinda kandi haregwamo abantu benshi.

Aba banyamategeko bavuze ko uru rubanza rusa n’urumaze kwiharirwa na Rusesabagina, ku buryo ku iburanisha rya gatatu nta wundi muntu uragira icyo yireguraho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version