Papa Francis Yavuye Mu Bitaro

Nyuma y’iminsi icyenda(9)  ari mu bitaro kubera kubagwa, Papa Francis yasezerewe kubera ko ubuzima bwe ‘bumeze neza’.

Ubwo yasohokaga mu bitaro, yasuhuje abanyamakuru benshi bari baje kumwakira no kugira ngo bagire icyo bamubaza.

Si bo gusa bari bahari, ahubwo hari n’Abakirisitu Gatulika bari baje kumusuhuza no kumubwira ko bamusengeye kandi bakomeje kubikora.

Akigera hanze, abashinzwe umutekano we bahise bamushyira mu modoka imugenewe bamucyura iwe, mu gihugu ayobora.

- Advertisement -

Umuganga mukuru wamubaze witwa Dr Sergio Alfieri yabwiye itangazamakuru ko Papa Francis amerewe neza kurusha uko byari bimeze mu minsi myinshi ishize.

Dr Alfieri avuga kugeza ubu asanga ntacyabuza Papa Francis gusura amahanga.

Umushumba wa Kiliziya yari asanganywe gahunda yo kuzasura Portugal n’igihugu cya Mongolia, akazabikora mu mpera za Nyakanga, 2023.

N’ubwo ari uko abaganga babivuga, Papa Francis afite amagara atamumereye neza kubera ko akunze kurwara bya hato na hato.

Ikindi ni uko akuze kuko afite imyaka 86 y’amavuko, yiyongeraho uburwayi bwamutangiye akiri muto.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version