Icyuho Mu Ikoranabuhanga Mu Bana Bo Muri Afurika Kigomba Gucika

Ubusumbane ubwo ari bwo bwose bushegesha umuntu cyangwa abantu batsikamiwe. Ni ikibazo kigaragara no mu myigire y’abana bo muri Afurika cyane cyane iyo munsi y’Ubutayu bwa Sahara batabona ikoranabuhanga nkenerwa ngo bige neza.

N’ubwo na mbere hose ubusumbane mu kugira ikoranabuhanga n’ibikoresho byarwo bwari ho, abana bo muri Afurika barushijeho gusigara inyuma muri iyi nzira nyuma y’uko COVID-19 yadutse ku isi mu mpera z’umwaka wa 2019.

Gutekereza ku gihombo ibi bitera abana no kurebera hamwe icyakorwa ngo bicike, ni ingenzi muri iki gihe ndetse cyane cyane  kuri iyi taliki ya 16, Kamena, 2023 umunsi isi izirikana umwana w’Umunyafurika.

Kimwe mu bikoresho by’ikoranabuhanga bifasha abana kwiga no kwaguka mu bumenyi ni telefoni zigendanwa kandi zikoresha murandasi.

- Advertisement -

Uretse n’uko ikoranabuhanga rikiri ku rwego rwose, abana benshi bo muri Afurika ntibaramenya gusoma no kwandika k’uburyo imibare yerekana ko umwana umwe(1) mu bana icumi(10) ari we ubizi.

Kugira ngo ibi bizacike mu gihe kirambye, ni ngombwa ko urubyiruko rw’ubu( ni ukuvuga ababyeyi b’ejo hazaza) rwigira mu mashuri afite ikoranabuhanga ribafasha kwagura ubumenyi mu nzego zitandukanye.

Abakora igenamigambi bavuga ko 90% by’imirimo izaba ikorwa mu myaka 10,20,… iri imbere izaba ikenera ibyuma by’ikoranabuhanga.

Ikibabaje ni uko aho isi igeze  usanga henshi muri Afurika abantu bakigira ku bibaho n’ingwa, amakayi n’amakaramu bya kera n’ibindi byerekana ko uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga bukiri kure.

N’ubwo 63% by’abatuye Afurika bafite telefoni zigendanwa kandi zishobora kwakira murandasi, abazikoresha mu kwiga cyangwa kwigisha abana babo ni mbarwa!

UNICEF na AIRTEL Africa bafite umuti…

Ibibazo bivuzwe haruguru n’ibindi bisa nabyo hari umuti wabishakiwe.

Ni umuti ushingiye ku bufatanye hagati y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, n’ikigo gitanga serivisi z’itumanano n’ikoranabuhanga, Airtel Africa.

Impande zombi ziri gukorana kugira ngo, mu gihe runaka, ubuke bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ubumenyi bujyana nabyo, bizabe ari ikibazo cyabonewe umuti.

Kuba Airtel Africa iri henshi muri Afurika kandi igatanga murandasi bituma gukorana na UNICEF mu rwego rwo guha abana ikoranabuhanga bitanga umusaruro ugaragara.

Airtel Africa yamaze guteganya miliyoni $57 zo kugura ibikoresho by’ikoranabuhanga bigenewe abana cyangwa se amwe muri ayo mafaranga agahabwa ababarera kugira ngo abe ari bo babagurira ibyo babona ko bakwiye koko.

Ni umushinga w’imyaka itanu izakorerwa muri Chad, Congo-Brazzaville, Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Gabon, Kenya, Madagascar, Malawi, Niger, Rwanda, Tanzania, Uganda na Zambia.

Muri buri gihugu, Airtel na UNICEF bakorana na Minisiteri y’uburezi kugira ngo imirimo yabo itazamo kugongana no gutatanya imbaraga.

Ni imikoranire igamije ko mu gihe kitarambiranye, abahanga mu ikoranabuhanga bo muri Afurika, bazaba ari bo bateza imbere uyu mugabane binyuze mu mishinga bahanze kubera ubumenyi mu ikoranabuhanga babonye bakiri bato.

Icyitonderwa: Iyi ni inyandiko ya Emeka Oparah  na Mahamed Malik Fall  Taarifa yashyize mu Kinyarwanda.

Emeka Oparah, Umuyobozi wungirije muri Airtel Africa ushinzwe abakozi n’imikoranire y’inzego ( Ifoto@ Alin Constantin)
Mahamed Malik Fall ushinzwe UNICEF ku rwego rw’Afurika.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version