Papa Francis Yavuye Mu Bitaro

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 01, Mata, 2023 Papa Francis yasohotse mu bitaro aho yari amaze iminsi micye arwariye. Yari arwaye mu bihaha, guhumeka ari ikibazo.

Mbere y’uko asezererwa mu bitaro, Papa Francis yahumurije abayoboke ba Kiliziya Gatulika ababwira ko ‘akiriho’.

Mu magambo macye yanditse ati: “ Ndacyariho”.

Hari mu kiganiro gito yahaye n’abanyamakuru.

- Advertisement -

Papa Francis w’imyaka 86 y’amavuko amaze igihe ubuzima butamumereye neza.

Yari arwariye mu bitaro byitwa Gemelli Polyclinic, akaba yatashye ari mu modoka ya Fiat 500.

Biteganyijwe ko Papa Francis azasoma Misa ya Pasika izaba taliki 09, Mata, 2013.

Hashize iminsi ibiri Ibiro bya Papa Francis bitangaje ko yajyanywe mu bitaro kubera kugira ikibazo mu myanya y’ubuhumekero.

Abaforomo bo mu bitaro Papa arwariyemo bari baravuze ko ashobora kuzaba yavuye mu bitaro bitarenze taliki 02, Mata, 2023.

Asanganywe ikibazo cy’igihaha kimwe kigeze kubagwa akiri muto afite hejuru gato  y’imyaka 20.

Kubera ko amaze gusaza, umubiri we ukunze guhura n’ibibazo bishingiye kukuba adafite ibihaha byombi kandi bikora neza.

Papa Francis kandi afite ikibazo cy’akaguru cyatumye muri  iki gihe asigaye agendera ku igare ry’abafite ubumuga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version