Rubavu: Abagizi Ba Nabi Basize Umwarimu Ari Intere

Mu Murenge wa Rugerero, Akarere ka Rubavu hari inkuru y’umwarimu witwa Rucagu Boniface wakubiswe agirwa intere n’abagizi ba nabi. Yari avuye mu masengesho ya mu gitondo bita ‘Nibature’.

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 01, Mata, 2023 Pasiteri Rucagu Boniface yari arembeye mu bitaro bya Gisenyi nyuma yo kunigwa n’abagizi ba nabi.

Amakuru atangwa na bagenzi bacu b’UMUSEKE  avuga ko uriya mugabo yasagariwe mu gitondo  mu Kagari ka Gisa mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu.

Yahuye n’insoresore ziramuniga zisiga atabasha guhumeka neza.

- Advertisement -

Umwe  mu babibonye yagize ati: “Bamufashe avuye muri nibature avuye gusenga, nahise numva mbabaye ubu arembeye mu bitaro bya Gisenyi.”

Uyu muturage avuga ko mu Murenge wa Rugerero haba insoresore ziteza umutekano muke k’uburyo abahatuye bavuga ko ‘umuntu uzi ubwenge ataha kare’.

Abaturage bamaze kumenyera kugera mu ngo zabo mbere ya saa mbiri z’ijoro.

Kubera gutinya kwamburwa, abatuye uriya murenge bamaze kugira umuco wo kutitwaza amafaranga mu ntoki ahubwo bakayatwara kuri Mobile Money.

Hari abavuga ko mu masaha y’ijoro kuva muri Centre ya Gisa kugera ku isoko rya Rugerero kizira kugenda ufite telefone mu ntoki cyangwa igikapu kirimo mudasobwa n’ibindi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Nzabahimana Evariste avuga ko bahawe amakuru ko uwo muntu yanizwe n’abagizi ba nabi ariko ababikoze bakaba bataramenyekana.

Ati: “Byabaye mu gitondo bucyeye. Abantu bashoboraga kuba batabara bagafata n’abo bagizi ba nabi ariko hari hakiri kare cyane. Twasaba abaturage gutuza kuko nta kidasanzwe, nta gikuba cyacitse rwose.”

Ku kibazo cy’umutekano muke uterwa n’insoresore zambura abaturage zikanabakubita Gitifu Nzabahimana ahakana ko bitarafata intera ikomeye kandi ko bakajije umutekano bafatanyije n’abaturage.

Ati “Hashize igihe twarabiciye, twasabwaga gukaza irondo, byarakozwe umutekano muri iyi minsi wari uhari uretse iki kibazo cyabaye.”

Gitifu Nzabahimana yasabye abaturage kwirindira umutekano kuko ari uwabo kandi bagatanga amakuru ku gihe batibagiwe no gutabarana.

Abaturage basaba ko Polisi y’u Rwanda ikorera mu Murenge wa Rugerero gukaza umutekano mu ijoro kuko byatuma abo bagizi ba nabi bahacika bityo bakajya bagenda nta bwoba bwo kugirirwa nabi bafite.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version