Papa Francis kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko yirukanye ubuyobozi bukuru bw’Umuryango ushamikiye kuri Kiliziya gatulika witwa Caritas Internationalis( CI) kubera ibirego bihamaze iminsi by’uko abayobozi bawo basuzugura abakozi ku rwego rwo hejuru.
Umuryango Caritas usanzwe ukorera mu bihugu 200 harimo n’u Rwanda.
Ni umuryango ufite abakozi barenga miliyoni imwe ku isi.
Itangazo ryavuye i Vatican rivuga ko hari itsinda ryagenzuye imikorere ya Caritas ku rwego rw’isi risanga harimo ikimenyane, munyumvishirize, no gusesagura umutungo wayo.
Ababikozeho raporo bayigejeje kuri Papa nawe asanga ibyiza ari ukwirukana abayobozi bakuru b’uyu muryango hagashyirwaho abandi bashobora gusubiza ibintu mu buryo.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byanditse ko bamwe mu bakozi ba Caritas baje guhitamo kureka akazi kubera ko babonaga ko ibyo bakorerwa bidakwiye.
Icyicaro cya Caritas Internationalis kiba mu nyubako za Vatican, i Roma.
Mu raporo yagejejwe kuri Papa, handitsemo ko n’ubwo amafaranga yo gufasha aho bikenewe ku isi ahari kandi abonekera igihe, ariko ngo uburyo bwo kuyacunga bugomba kuvugururwa.
Umwe mu barebwa n’icyemezo cya Papa ni Cardinal Luis Antonio Tagle, uyu akaba ari we wayoboraga Caritas ku rwego rw’isi ndetse hari n’abavuga ko bitinde bitebuke azashobora kuzaba Papa.
Tagle akomoka muri Philippines.