Pariki Y’Ibirunga Irugarijwe

Ibirunga byo mu gace k’ibiyaga bigari bisaranganyijwe hagati y’u Rwanda, Repubulika ya Demukarasi ya Congo na Uganda.

Muri iki gihe abahanga bavuga ko ibinyabuzima biri muri iri shyamba(ibimera n’inyamaswa) byugarijwe n’ubwoko bubi by’ibimera byahadutse kubera imihindagurikire y’ikirere n’izindi mpamvu,

Bumwe mu bwoko bw’ikimera cyugarije ibindi binyabuzima biri muri Pariki y’Akagera ni icyo abahanga bita ‘alnus alnobetula’ ndetse n’ikindi bita ‘acacia mearnsii’,  ibi byombi bikaba ibimera bitari bisanzwe muri Pariki y’Ibirunga.

Abaturiye iyi pariki barugarije nabo kubera ko biriya byatsi bizatuma inyamaswa zihunga pariki zigasanga abaturage mu mihana iwabo.

- Advertisement -

Umwe mu bakora muri iriya Pariki witwa Fidel Ruzigandekwe yabwiye bagenzi bacu ba The New Times ko hari ingamba bari gufata zigamije kureba uko iki kibazo cyakumirwa bigishoboka.

Ruzigandekwe avuga ko kugira ngo bishoboke, ari ngombwa ko ibihugu byose bikora kuri iyi Pariki byizarana bikigira ikibazo hamwe, n’igisubizo kigashakirwa hamwe.

Undi mugabo ukora muri Pariki y’Ibirunga witwa Francis Bayingana avuga ko hari izindi gahunda zo guhangana n’ibimera nk’intobo kugira ngo bicike muri iriya pariki kuko nabyo ari icyago ku binyabuzima biyituye.

Abatuye mu cyaro bazi ko intobo ari igiti kigira utubuto bita intobo ariko kikagira n’amahwa.

Abahanga mu bimera bakita ‘solanum aculeastrum.’

Uretse intobo, hari n’ibindi bimera bifite amahwa cyangwa umunuko k’uburyo bibangamiye cyane ibimera kavukire muri iyi Pariki ituwe n’ingagi zitaboneka ahandi ku isi.

Ifoto@RDB:Flickr Photos

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version