Paris Saint Germain Yongereye Amasezerano Ya Visit Rwanda

U Rwanda rwasinyanye na Paris Saint Germain andi masezerano y’imikoranire yo kwamamaza ibyiza byarwo mu mahanga binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.

Ni gahunda izarangira mu mwaka wa 2025.

Ni ubufatanye buzakururira abanyamahanga gukunda iby’u Rwanda birimo ikawa, umuco n’ibindi biranga Abanyarwanda.

Mu myaka impande zombi zimaze zikorana, u Rwanda rwakomeje kumenyakana mu mahanga, abarusura bariyongera, abasura ingagi zo mu birunga by’u Rwanda bariyongera, abasura Pariki y’Akagera nabo biba uko.

- Kwmamaza -

RDB iherutse gutangaza ko mu mwaka wa 2022 umubare w’abasuye u Rwanda wiyongereye cyane  kandi ngo ibintu bizakomeza kugenda neza no mu myaka iri imbere.

Michaella Rugwizangoga ushinzwe iterambere ry’ubukerarugendo muri RDB avuga ko imikoranire hagati y’u Rwanda na PSG yagize akamaro karenze kumenyekanisha u Rwanda ubwabyo.

Michaella Rugwizangoga ushinzwe iterambere ry’ubukerarugendo muri RDB

Avuga ko byageze no ku rwego rwo kubwira amahanga ko u Rwanda rufite n’umuco mwiza, ubugeni n’ubukorikori bigezweho n’ibindi biranga Abanyarwanda nk’ishyanga.

Madamu Cynthia Marcou ushinzwe umutungo n’ishoramari muri Paris Saint Germain avuga ko gahunda ya Visit Rwanda yatumye imikoranire hagati y’u Rwanda n’iriya kipe kandi iyo mikoranire yatanze umusaruro bamwe batari butekereze ku ikubitiro.

Cynthia Marcou

Mu myaka y’ubu bufatanye abakinnyi ba PSG basuye u Rwanda ni benshi.

Abo ni Sergio Ramos, Keylor Navas, Julian Draxler na Thilo Kehrer.

Hari n’abanyabigwi b’iyi kipe basuye u Rwanda barimo  Youri Djorkaeff, Raf, Ludovic Giuly na Juan Pablo Sorin.

Mu Karere ka Huye, Paris Saint Germain ihafite ikigo itorezamo abana b’Abanyarwanda gukina umupira, bakabitangira bakiri bato.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version