Abapolisi Boherejwe Mu Mahanga Basabwe Kugira Isuku No Gufata Neza Ibikoresho

Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano yabwiye abapolisi boherejwe muri Sudani y’Epfo no muri Centrafrique ko bagomba kuzacunga neza ibikoresho bahawe kandi bakazarangwa n’isuku.

Ni impanuro yahaye abapolisi 380 bagabanyije mu matsinda abiri yitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu bihugu byavuzwe haruguru.

Itsinda RWAFPU I-8 riyobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Mudathir Twebaze rigizwe n’abapolisi 240 bitegura kujya  muri Sudani y’Epfo.

Barasimbura bagenzi babo bari bahamaze umwaka bakorera ahitwa Upper Nile mu gace ka Malakal.

- Kwmamaza -

Irindi tsinda ni RWAPSU 8 rigizwe n’abapolisi 140 bayobowe na SSP Gilbert Safari ryo rikazahaguruka ku wa 21, Gicurasi, 2023 ryerekeza muri Repubulika ya Centrafrique.

DIGP Sano yabwiye abapolisi ko aho bazajya hose bagomba kuzajya barangwa n’isuku haba ku myambaro no ku mubiri kandi ibikoresho igihugu cyabahaye bakabifata neza.

RWAPSU ni rimwe mu matsinda abiri y’abapolisi b’u Rwanda abarizwa mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique (MINUSCA), akorera mu murwa Mukuru w’icyo gihugu Bangui, irindi ni RWAFPU-1 yose hamwe agizwe n’abapolisi 280.

Andi matsinda abiri asigaye arimo RWAFPU-2 rikorera ahitwa Kaga Bandoro mu bilometero bisaga 300 uvuye Bangui n’irya RWAFPU-3 rigizwe n’abapolisi 180 ryo rikorera ahitwa Bangassou mu birometero 725 uvuye mu murwa mukuru.

Ni mu gihe muri Sudani y’Epfo habarizwa amatsinda abiri y’abapolisi b’u Rwanda agizwe n’abagera kuri 400.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version