Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Pasiteri Aravugwaho Kwica Uwo Bakundanaga Akamuhamba Mu Cyumba Araramo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Pasiteri Aravugwaho Kwica Uwo Bakundanaga Akamuhamba Mu Cyumba Araramo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 July 2022 1:32 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Muri Nigeria haravugwa inkuru idasanzwe y’umusore wakoraga ivugabutumwa wishe umukunzi we akamuhamba mu nzu ye. Yari Pasiteri mu Pantekoti wakoreraga umurimo ahitwa Yenagoa. Umukobwa wishwe yitwaga Kate.

Impamvu ivugwa ni ko yabaye imbarutso y’iyicwa ry’uriya  mukobwa ni uko yishyuje uwo yitaga umukunzi we amafaranga yo muri Nigeria agera ku N50,000.

Kate yari yarahaye Pasiteri imyenda ngo azamwishyure ariya mafaranga ariko undi ntiyabikora hanyuma mu kumwishyuza nibwo yatekereje kuzamwica umubiri we akawupfurika mu nzu, bikazimangana gutyo!

Nyakwigendera yari asanzwe ari umucuruzi w’imyenda y’abantu biyubashye.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Umwe mu bazi uko byagenze mbere y’uko Kate yicwa avuga ko yagiye ku nshuti ye baraganira baza no kugaruka ku mwenda yari imurimo undi ntiyashobora kuba inyangamugayo ngo yishyure ahubwo ahita amusumira aramwica.

Nyina wa Kate yaje gutegereza umukobwa we aramubura nibwo yigiriye inama yo kuzajya kuri uyu mukunzi we wari warigize intama kandi ari ikirura asanga mu cyumba araramo igisa n’imva nibwo yatabazaga baje kureba basanga ni umukobwa we wahacukuriwe arahahambwa.

Aha Taarifa irakoresha ijambo ‘guhamba’ kubera ko ubundi mu Kinyarwanda byitwa ko umuntu yashyinguwe iyo byakozwe mu cyubahiro kandi uwabikoze akaba ‘yakundaga’ uwo yashyinguye.

Iyo umuntu yishe undi agacukura akamushyira mu gitaka nta wundi mu muryango we waje ngo bamuririre bamukorere n’imihango yo kumusezeraho, babyita ‘kumuhamba.’

Uriya mupasiteri yitwa Joseph.

- Advertisement -

Umuvugizi wa Polisi muri kariya gace witwa Superintendent of Police (SP) Asinim Butswat yabwiye ikinyamakuru The Nation ko ukurikiranyweho buriya bwicanyi ari afite imyaka 27 y’amavuko  n’aho uwishwe akaba afite imyaka 26 y’amavuko.

Polisi ivuga ko uriya musore yishe umukunzi we umurambo awuhamba mu cyumba araramo.

Abaturanyi b’uyu mupasiteri nibo bahaye amakuru Polisi irashakisha iza kumufata ashyikirwizwa ubugenzacyaha.

TAGGED:featuredNigeriaPasiteriPolisiUbwicanyiUmukunzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyamagabe: Umusirikare Yabwiye Abitabiriye Umuganda Ko Umutekano Ucunzwe Neza
Next Article Johnny Depp: Umucuranzi, Umunyabugeni N’Umukinnyi Wa Filimi Byahamye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaMu Rwanda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?