Pasiteri W’i Rulindo Yakubitiye Umukecuru Mu Rusengero

Inzego z’umutekano hamwe n’iz’ibanze ziri gushakisha umupasiteri witwa Habamungu Jérôme uvugwaho gukubitira umukecuru mu rusengero ruri mu Murenge wa Kisaro mu Karere ka Rulindo.

Bivugwa ko yamukubise ubwo bari bari mu rusengero bari guhimbaza Imana!

Byabaye mu materaniro yo ku Cyumweru ku wa 27 Kanama 2023.

Umukecuru wakubiswe yitwa Mukamana Libérathe, akaba yarasengeraga muri Paruwasi y’Itorero rya AEBER Muranzi.

Ababibonye babwiye bagenzi ba UMUSEKE ko uriya mukecuru yakubiswe inkoni eshatu|(3) mu mugongo no mu gahanga biba ngombwa ko bamujyana kwa muganga ngo apfukwe.

Abo baturage bavuga ko byabaye ubwo uyu mukecuru yajyaga imbere kubyinira Imana mu mwanya wo guhimbaza.

Ngo batunguwe no kubona Pasiteri amuhata inkoni.

Bavuga ko Pasiteri yafashe inkoni umwe mu bandi bakecuru bari aho yari yitwaje ayikubira Mukamana.

Umwe mu babibonye yagize ati:  “Afata inkoni abakecuru bitwaza aba arayimukubise mbese twabonye bibabaje Abakirisito bose bajya gukiza.”

Umukecuru bahise bamwihutana kwa muganga baramupfuka banamuha imiti, ubu akaba arwariye mu rugo.

Itangazamakuru ryahamagaye Pasiteri Habamungu ngo agire icyo avuga ku bimuvugwaho, undi ahita akupa telefoni.

Icyakora amakuru yo ku ruhande avuga ko yari asanzwe afitanye amasinde n’uwo mukecuru kubera ko abana b’uwo mukecuru bigeze kumwoneshereza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kisaro, Uwamahoro Télésphore, yahamije ko uriya mukirisito yakubiswe na Pasiteri wahise atoroka.

Ati: “ Icyateye gukubitwa ntabwo turakimenya kuko ntabwo twigeze tumubona ngo tumubaze amakuru ahagije cyakora arimo gushakishwa n’inzego z’umutekano ngo akurikiranwe.”

Gitifuyibukije abaturage ko nta muntu uri hejuru y’amategeko, abasaba kwirinda ibikorwa bigayitse byabashora mu manza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version