Temitope Balogun Joshua wari uzwi ku izina rya T.B Joshua yapfuye. Byatangajwe n’abo mu itorero rye ryitwa The Synagogue, Church of All Nations ryakoreraga i Lagos muri Nigeria.
Yari icyamamare k’uburyo yari afite abantu 3,500,000 bamukurikiranaga kuri Facebook n’abandi 1,000,000 bamukurikiraga kuri YouTube TV yise Emmanuel TV.
Yavutse tariki 12, Kamena, 1962, akaba yaraye yitabye Imana mu ijoro ryacyeye.
Akomoka mu bwoko bw’aba Yoruba muri Nigeria ndetse abakuru bo muri ubwo bwoko bamuhaye umudari w’Umu Yoruba wamenyekanye kandi akagira akamaro kurusha abandi mu myaka icumi yashize.
Yari ari mu Banyafurika 50 bavuga rikijyana nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru The Africa Report na New African Magazine.
Ikinyamakuru Forbes muri 2011 cyanditse ko Temitope Balogun Joshua yari Umunya Nigeria w’Umupasiteri wa gatatu ukize mu gihugu cyose.
Nigeria nicyo gihugu cya mbere muri Afurika gituwe n’abaturage benshi, kuko gituwe n’abaturage barenga miliyoni 200.
Inyigisho ze ariko, hari bamwe zitashimishaga k’uburyo nka Guverinoma ya Cameroon yamushyize ku rutonde rw’abantu batagomba kwinjira ku butaka bwayo.
Yapfuye avuye kwigisha…
Amakuru atangazwa n’abo mu idini rye, avuga ko uriya mugabo yapfuye avuye kwigishiriza kuri Televiziyo ye yitwa Emmanuel TV.
Bivugwa ko yigeze kubwira abayoboke be ko kugira ngo ashinge ririya dini byaturutse ku iyerekwa, ubwo Imana yabimusabaga asinziriye.
Nyuma rero ngo nibwo yashinze iriya dini.
Ni idini rifite ishami muri Ghana honyine n’ubwo rikunzwe henshi muri Afurika no muri Amerika y’Amajyepfo.
Gusa ngo yigeze gushaka kuryimurira muri Israel ariko abantu barabimubuza, bamusaba kuguma i Lagos muri Nigeria aho ryashingiwe.