Polisi y’u Rwanda yafatiye mu Karere ka Nyabihu abantu 62 baturuka mu madini atandukanye, barimo gusengera munsi y’urutare, barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.
Abo bantu bafashwe ku wa Gatandatu ahagana saa tatu za mugitondo, mu Karere ka Nyabihu, mu Murenge wa Bigogwe mu Kagari ka Rega mu Mudugudu wa Gaturo.
Baturukaga mu madini n’amatorero arindwi atandukanye yo mu Karere ka Nyabihu, bari bayobowe na Pasiteri Samvura Claude w’imyaka 34 uturuka mu Murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu.
Igikorwa cyo gufata abo bantu cyayobowe n’umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyabihu, SSP Paul Byuma ari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe, Jean Pierre Gahutu Tebuka.
Ubwo bafatwaga, harimo abatari bambaye udupfukamunwa abandi batwambaye nabi turi ku kananwa abandi batapfutse ngo bageze ku mazuru. Bari mu buvumo munsi y’urutare, begeranye cyane nta ntera iri hagati y’umuntu n’undi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe yibukije abaturage ko abantu bakomeje kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 barimo gushaka gukwirakwiza ubwandu bwa COVID-19 mu bandi baturage.
Ati ”Muri bariya bantu harimo abaturutse mu mirenge yo mu Karere ka Rubavu, baraza bagahura n’abandi baturutse mu mirenge yo mu Karere ka Nyabihu. Bariya bose ntabwo bipimishije mbere yo guhura kugira ngo bamenye uko bahagaze, bamwe muri bo bashobora kuba baranduye bakaza kwanduza abandi bityo bakagenda bakwirakwiza ubwandu mu baturage bose.”
SSP Byuma yashimiye abaturage batanze amakuru bigatuma bariya bantu bose uko ari 62 bafatwa.
Yibukije abaturage ko amakoraniro atemewe muri iki gihe, usibye ko n’ubusanzwe uburyo barimo basengamo butemewe.
Ati ”Buriya buvumo mwarimo mushobora kubugiriramo impanuka mukahaburira ubuzima, byongeye kandi muri ibi bihe turimo byo kurwanya COVID-19 ntabwo amakoraniro y’abantu benshi yemewe kereka ayujuje ibisabwa yabisabiye uburenganzira, hakabanza kurebwa ko hubahirijwe amategeko ajyanye no kwirinda COVID-19.”
“Murabizi ko amabwiriza avuga ko abantu bagiye guhura barenze 20 baba babanje kwipimisha icyorezo cya COVID-19 ndetse hakarebwa n’andi mabwiriza ko yubahirijwe.”
SSP Byumba yavuze ko Polisi yari imaze iminsi mike imenye amakuru ko hari abantu bajya mu buvumo munsi y’urutare ruba mu Mudugudu wa Gaturo bakajya mu masengesho, itegura igikorwa cyo kubafata.
Ati ”Ntabwo Polisi y’u Rwanda izigera yemerera bamwe mu baturage bashaka gukururira abandi akaga ko kwandura COVID-19. Dufatanije n’abaturage bamaze kumva ubukana bw’iki cyorezo, tuzakomeza gufata abantu barimo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya iki cyorezo.”
Abafashwe bajyanywe ku murenge bacibwa amande hakurikijwe uko amabwiriza abiteganya.