Umupasiteri ufite inkomoko muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo aherutse gukatirwa gufungwa imyaka 37 nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo gufata ku ngufu abagore abizeza ko nabasambanya, azakura mu nzira imbogamizi zababuzaga gusama.
Ibi byaha yabihamijwe n’urukiko ruri ahitwa Bronkhorstspruit muri Afurika y’Epfo.
Umushinjacyaha yabwiye abari mu rukiko ko uriya mushumba w’intama z’Imana yabwiye umwe mu bagore yasambanyije ko atazabyara niba atemeye ko ‘amukurira mu nzira birantega yabuzaga intanga kwinjira.’
Urwego rw’ubugenzacyaha bwavuze ko imikorerwe y’icyaha y’uriya mugabo( mu Kilatini babyita Modus Operandi )yari irimo amayeri yo kubwira abagore yifuzaga gusambanya ko afite ‘uburyo yabasengera bwihariye bakabiboneramo umugisha.’
Aba bagore bari basanganywe agahinda ko kubura urubyaro baramwemereye, arabangiza ariko nyuma bamwe baza gushirika ubwoba babibwira undi mupasiteri wo mu rusengero God is Love Ministries.
Ubushinjacyaha bwaje gusuzuma busanga ibyo uriya mugabo yakoze bigize ibyaha 19.
Ikindi ni uko uriya mugabo byagaragaye ko yageze muri kiriya gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.
Ibyo uriya mugabo aregwa yatangiye kubikora mu mwaka wa 2018, aba ari nawo afatirwamo nyuma y’uko hari undi mupasiteri wabimenyeshejwe nawe abibwira Polisi.
The News 24 ivuga ko ku rubuga rwa ririya dini rwa Facebook handitse ko abayoboke baryo bagomba kuba bakundana n’abo badahuje igitsina kandi bakaba barashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko n’uwo bahisemo.
Uregwa biriya byaha avuga bamubeshyera ndetse ko kumukatira gufungwa imyaka 37 ari ukumurenganya.
Umugenzacyaha witwa Mahanjana avuga ko umwe mu bagore bavugwaho guhohoterwa n’uriya mubwirizabutumwa, atwite ariko ibizamini byo kwa muganga ntibiremeza niba iriya nda ari iya Pasiteri cyangwa ‘undi mugabo.’