Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Patriots BBC Yimuye Ku Ntebe APR BBC
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Patriots BBC Yimuye Ku Ntebe APR BBC

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 March 2024 9:11 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma yo kuyitsinda amanota 73 kuri 59, Patriots BBC yakuye APR BBC ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona y’uyu mukino mu Rwanda.

Yari iri ku mwanya wa mbere w’agateganyo, umukino waraye uhuje aya makipe yombi ukaba wari uwa gatandatu kuva iyi Shampiyona yatangira.

Abafana bawo benshi bari baje kuwurebera mu kibuga kiri muri  Lycée de Kigali.

Agace ka mbere karangiye Patriots BBC iyoboye umukino ku manota 19 ku icyenda ya APR BBC.

Nyuma yaje kuyigobotora; akandi gace karangira ari yo ifite amanota menshi kuko yari ifite amanota 20 ku manota icyenda.

Iyi ntsinzi y’agateganyo yagezweho binyuze ku mikinire myiza ya Ntore Habimana na Dixon Jr Michael André ni bo bayigaruye mu mukino kuko buri wese muri bo yari yinjije amanota 11.

Nyuma y’ikiruhuko gito, Patriots BBC yagarutse yisubiyeho irangiza agace ka gatatu iri imbere ya APR BBC n’amanota 54 kuri 47.

Aka gace Patriots BBC yagatsinze ku manota 28-18.

Patriots BBC yakomereje kuri uwo muvuduko iza kugira amanota 68 kuri 53 ya APR BBC.

Umukino waje kurangira Patriots BBC itsinze APR BBC amanota 73-59.

Binyuze muri iyi ntsinzi, Patriots BBC yakuye APR BBC  ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo muri Shampiyona ya Basketball, igira amanota 14 n’aho APR BBC igira 13.

Ndizeye Ndayisaba Dieudonné ukinira Patriots BBC ni we watsinze amanota menshi [24], anganya na Perry William Kiah bakinana.

Mugenzi wabo Hagumintwari Steven we yinjije amanota 18 naho Dixon Jr Michael André wa APR BBC yatsinze 17.

Patriots BBC imaze gukina imikino itandatu itaratsindwa mu gihe APR BBC yo yatsinzwe umukino wa mbere.

Mu nshuro esheshatu aya makipe aheruka guhura, buri kipe  yatsinze imikino itatu.

APR BBC yashinzwe mu 1993 kandi kugeza ubu ni yo ifite igikombe cya shampiyona cy’umwaka wa  2023 naho Patriots BBC yashinzwe mu mwaka wa 2017, ikaba iheruka igikombe mu mwaka wa 2019.

TAGGED:APRBasketballImikinoPatriots
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mugomba Kugira Umwete Wo Gukora Ibikwiye- Kagame Abwira Abayobozi
Next Article Nyarugenge: Yataye Uruhinja Mu Musarane
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Ibanga Kepler Yakoresheje Ngo Ihagarare Neza Muri Basket Y’Abagore

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

U Rwanda Rwatangiye Amarushamwa Nyafurika Ya Basketball Rutsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?