CAF yongereye amafaranga azahabwa igihugu kizegukana Shampiyona Nyafurika ihuza abakina mu bihugu byabo (CHAN 2024), ku kigero cya 75%, imikino yayo ikazabera muri Uganda, Tanzania na Kenya.
Imikino yayo izatangira tariki 01 irangire tariki 28, Gashyantare, 2025.
Amakuru yatangajwe na CAF avuga ko ariya mafaranga mbere yari yemejwe ko ari Miliyoni $ 2 ariko ubu azaba Miliyoni $ 3.5 ni ukuvuga ko hiyongereyeho imwe n’igice.
Mu kiganiro n’itangazamukuru ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 7, Mutarama 2025, Perezida wa CAF; Dr Patrice Motsepe yavuze ko bahisemo kongera amafaranga CHAN ihemba kuko ari irushanwa rifasha mu guteza imbere umupira wa Afurika.
Kuri we, ariya mafaranga azafasha mu kuzamura uko umupira wo muri Afurika uteye, ikipe izatwara CHAN ikazabyungukiramo.
Mu kiganiro cye, Motsepe yagize ati: “CHAN ni irushanwa rikomeye mu iterambere no kuzamuka kw’abakinnyi b’umupira w’amaguru bakomoka muri Afurika n’abakinnyi bakiri bato bafite impano. Ni irushanwa kandi rizagira uruhare runini mu iterambere ry’umupira w’amaguru muri Afurika n’amarushanwa ya CAF.”
Amakuru yo muri CAF avuga ko agaciro k’ibihembo byose bizatangirwa muri ririya rushanwa biziyongeraho 32%, kandi amafaranga yose azabitangirwamo akazaba angana na Miliyoni $10.4.
Tariki 15, Mutarama, 2025 nibwo amakipe azatombora uko azahura, tombola ikazabera muri Kenyatta International Convention Center.
Irushanwa rya CHAN riheruka ryatwawe na Senegal itsinze Algeria kuri 4-3.