Urutonde ruherutse gusohorwa n’Ubuyobozi bukuru bw’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe, rwerekanye Abakuru b’ibihugu by’Afurika babaye ibyatwa( champions) mu guteza imbere Afurika binyuze mu gushyiraho no gushyigikira politiki zitandukanye. Paul Kagame w’u Rwanda yabaye icyatwa mu gushyiraho no guteza imbere amavugurura agamije impinduka mu mikorere y’inzego z’uriya muryango.
Abandi bayobozi b’ibihugu batoranyijwe ni Cyril Ramaphosa wabaye indashyikirwa mu guteza imbere ingamba zo kurwanya COVID-19 binyuze mu guharanira ko uyu mugabane ugira inganda zikora inkingo za kiriya cyorezo.
Hatoranywa urutonde n’amazina y’Abakuru b’Ibihugu hagamijwe kureba abakoze uko bashoboye kugira ngo Afurika igire umwanya ugaragara mu bibera ku isi, bakabishimirwa.
Kugira ngo batoranywe kandi bishingira k’uburyo bagiye bageza raporo z’ibyo biyemeje gukora, bakazigeza ku buyobozi bw’uriya Muryango nabwo bukareba intambwe bateye mu kugera ku byo biyemeje.
Ni muri uru rwego isuzuma ryagaragaje intambwe yatewe na bariya Bakuru b’Ibihugu mu gushyira mu bikorwa politiki zikubiye mu Cyerekezo Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika wihaye cyiswe icya 2063.
Kimwe mu by’ibanze bigize kiriya cyerekezo ni Amasezerano yashyizeho isoko rusange ry’ibihugu by’Afurika, ryiswe The African Continental Free Trade Area (AfCFTA).
Ryatangijwe mu mwaka wa 2019.
Perezida wa Niger witwa Mahamadou Issoufou, niwe wabaye icyatwa mu guteza imbere uyu mugambi akaba ari we wari warahawe inshingano zo kubiyobora.
Bamwise Leader of the Continental Free Trade Area Issues.
Yakoze akazi gakomeye k’ubukangurambaga bwakorewe mu bihugu bigize uyu muryango kugira ngo bisinye amasezerano ashyiraho ririya soko.
Paul Kagame w’u Rwanda we yatowe nk’Umukuru w’Igihugu wabaye icyatwa mu kuvugurura inzego z’uriya Muryango hagamijwe kunoza imikorere yawo, mu rwego rwo kudatagaguza amikoro n’imbaraga z’abayobora za Komisiyo zayo.
Kagame ashimirwa ko yatumye abagore n’urubyiruko barushaho guhabwa umwanya ugaragara mu nzego z’uriya Muryango, kandi ngo biriya byabaye kimwe mu by’ingenzi bizawufasha kugera ku ntego zawo zo mu mwaka wa 2063.
Abakuru b’ibihugu batoranywa kugira ngo bashyirwe ku rutonde rw’Abakuru b’ibihugu babaye indashyikirwa bagomba kuba bakiri ku buyobozi.
Muri rusange Abakuru b’ibihugu 22 nibo batoranyijwe nk’indashyikirwa mu gushyiraho no gukurikirana ingamba zigamije kuzamura Afurika mu ruhando mpuzamahanga.
Muri bo harimo umwami wa Maroc Muhammad VI n’umwami wa Eswatini Mswati III.