Paul Muvunyi Yitabye Ubushinjacyaha, Aracyafunzwe

Umunyemari Paul Muvunyi umaze icyumweru afunzwe akurikuranyweho guhimba sinya, yitabye ubushinjacyaha kuri uyu wa Kabiri. Hari ahagana saa munani, akaba yitabye ubushinjacyaha bw’i Nyamirambo i Kigali.

Umwe mu bunganizi ba Muvunyi babiri, witwa Me Christopher Niyomugabo, yabwiye Taarifa ko Muvunyi yisobanuye imbere y’ubushinjacyaha buramwumva nyuma asubizwa muri kasho ya Remera.

Nyuma yo kumvwa, ubushinjacyaha bwamubwiye ko buzasuzuma ubwisobanure bwe n’ibikubiye mu idosiye ya RIB.

Nibusanga ari ngombwa ko arekurwa by’agateganyo azarekurwa cyangwa se bukore idosiye ishyikirizwe urukiko.

- Advertisement -

Icyo gihe hazakurikiraho kuburana ku ifungwa cyangwa ifungurwa ry’agateganyo.

Muvunyi yunganiwe na Me Christopher Niyomugabo na Me Evode Kayitana.

Afunganwe n’abandi batatu harimo Rtd Col Eugene Ruzibiza wigeze kuba Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Karongi na Gérard Niyongamije, gitifu (Executive Secretary) w’Akagari ka Gasura, Umurenge wa Bwishyura, n’umuturage witwa Félicien Kayigema.

RIB Ivuga Ko Muvunyi Paul Akurikiranyweho ‘GUHIMBA SINYA’

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version