Perezida Cyril Ramaphosa Yanduye COVID-19

Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yanduye COVID-19, ubu arimo gukurikiranirwa hafi n’abaganga ba gisirikare.

Ramaphosa yapimwe ubwo yari atangiye kumva atameze neza, biza kugaragara ko yanduye kuri iki Cyumweru tariki 12 Ukuboza 2021. Hari nyuma y’umuhango wo gusezera mu cyubahiro nyakwigendera Frederik Willem de Klerk wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo, mu mujyi wa Cape Town.

Minisitiri muri Perezidansi Mondli Gungubele yasohoye itangazo ati “Perezida, wanakingiwe byuzuye, yishyize mu kato muri Cape Town ndetse yasigiye inshingano zose z’icyumweru gitaha Visi Perezida David Mabuza.”

Perezida Ramaphosa aheruka mu ngendo muri Afurika y’Iburengerazuba, muri icyo gihe cyose ariko akaba yaragendaga apimwa COVID-19 bagasanga ari muzima.

- Advertisement -

We hamwe n’itsinda yari ayoboye basubiye muri Afurika y’Epfo bavuye muri Senegal ku wa Gatatu tariki 8 Ukuboza, nabwo yari atarandura hashingiwe ku bipimo byafashwe.

Itangazo rivuga ko Perezida Ramaphosa yahamije ko kuba yanduye ari ikimenyetso kiburira abantu bose ko bagomba kwikingiza kandi bagakomeza kuba maso, birinda ubwandu bushya.

Nubwo gukingirwa bitabuza umuntu kwandura, bimurinda kuzahazwa n’uburwayi ngo umuntu abe yashyirwa mu bitaro.

Abantu bose bahuye na Perezida Ramaphpsa bahise basabwa kwipimisha.

Muri iki gihe Afurika y’Epfo ifite ubwandu bushya buri hejuru, ahanini burimo guterwa na coronavirus yihinduranyie iteye inkeke ya Omicron.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version