Umuyobozi Wa Polisi Ya RDC Yatangiye Uruzinduko Rw’Iminsi Itatu Mu Rwanda

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Dan Munyuza, yakiriye mu biro mugenzi we uyobora Polisi ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, General Amuli Bahigwa Dieudonné, uri mu ruzinduko mu Rwanda.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko “General Amuli Bahigwa Dieudonné n’itsinda ayoboye bari mu Rwanda mu ruzinduko ruzamara iminsi itatu, rugamije ubufatanye hagati ya Polisi zombi.”

Uru ruzinduko rubaye nyuma y’uko mu kwezi gushize Umugaba mukuru wa FARDC Gen Célestin Mbala Munsense yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda, rugamije kurebera hamwe ibibazo by’umutekano n’urugamba rwo guhangana n’imitwe y’iterabwoba.

Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda yatangaje ko Gen Mbala yashimangiye ko uruzinduko rwe rwibanze ku bibazo by’umutekano mu karere n’urugamba rwo guhangana n’imitwe y’iterabwoba.

- Kwmamaza -

Yagize ati “Itsinda ryacu riri hano ngo tuganire kuri gahunda yashyizweho hamwe n’ibihugu by’abaturanyi bacu mu guhangana n’imitwe y’iterabwoba n’ibindi bibazo bihanganyikishije ibi bihugu. Ibi bijyanye n’imyanzuro y’Ubumwe bwa Afurika yo guhuza imbaraga mu guhangana n’ibibazo bibangamiye iterambere duhuriyeho.”

U Rwanda na RDC bifitanye umubano mwiza, by’umwihariko kuva Perezida Felix Tshisekedi yatangira kuyobora icyo gihugu.

Ibi bihugu byiyemeje gufatanya mu guhangana n’ibibazo by’umutekano, cyane ko bisangiye umupaka wakunze kuberaho ibibazo byinshi bifitanye n’isano n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro.

Ubufatanye bw’inzego zo mu Rwanda na RDC bushobora gutanga umusaruro ukomeye cyane, haherewe ku guhanahana amakuru.

General Amuli Bahigwa Dieudonné yakiranywe icyubahiro ku cyicaro cya Polisi ku Kacyiru
CG Munyuza yakira Gen Amuli mu biro, ari kumwe n’abayobozi bungirije ba Polisi y’u Rwanda DCG Felix Namuhoranye (ubanza iburyo) na DCG Jeanne Chantal Ujeneza (ubanza ibumoso)
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version