Perezida Doumbouya Ati: ‘ Guinea N’u Rwanda Twabaye Umwe’

Agikandagira mu gihugu cye, Perezida Mamadi Doumbouya yanditse kuri X ko we n’itsinda yari yazanye naryo mu Rwanda bishimiye uko bakiriwe. Asanga kugeza ubu Abanyarwanda n’abanya Guinea ari abavandimwe, bahuriye ku mubano wa kivandimwe uranga Abanyafurika.

Yanditse ati: “ Mvuye mu ruzinduko rwaranzwe n’ibikorwa by’ingirikamaro hagati y’Abanyarwanda n’abanya Guinea. Ndashimira Perezida Paul Kagame n’Abanyarwanda bose uko banyakiriye, njye n’itsinda ryanjye ndetse n’Umufasha wanjye.”

Avuga ko ruriya ruzinduko rwabaye uburyo bwo gushyiraho urufatiro rukomeye rw’umubano hagati y’Abanyarwanda n’abaturage ba Guinea.

Uyu mugabo yageze mu Rwanda ku wa Kane mu masaha y’umugoroba aje mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu.

- Kwmamaza -

Yakiriwe na mugenzi we Paul Kagame, asura urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi akora n’ibindi bikorwa byari byamuzinduye nk’Umukuru w’igihugu wari waje mu ruzinduko rw’akazi.

Ibyo birimo no gufungura Ambasade y’iki gihugu mu Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version