Gakenke: Umunyamakuru Yafungiwe Gutanga ‘Sheke Itazigamiwe’

Amakuru avuga ko ku wa Gatanu taliki 26, Mutarama, 2024 ubugenzacyaha bwataye Honoré Umuhoza usanzwe ukorera ikinyamakuru Radio/Flash TV akekwaho guha umuntu sheke itazigamiwe.

Bivugwa ko hari umuntu yari arimo umwenda, amuha sheke itazigamiwe, ahita amujyana kuri RIB arashakishwa arafatwa.

Turacyagerageza kuvugana n’Ubuvugizi bw’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ngo bugire icyo bubidutangarizaho.

Ku rundi ruhande, hari umwe mu bakozi ba Flash watubwiye ko Vumbika yafungiwe gutanga sheke itazigamiwe ya Frw 500,000.

Ngo yafatiwe muri Cyabingo mu Karere ka Gakenke ariko ajyanwa mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze aho umurega icyo cyaha yari atuye.

Si ubwa mbere uyu munyamakuru akaba na rwiyemezamirimo atawe muri yombi kubera ko muri Nzeri, 2023 nabwo yafunzwe[ aza kurekurwa nyuma y’aho gato] akurikiranyweho gukwirakwiza ibikorwa biteye isoni kubera ibiganiro yakoraga ku muyoboro we wa YouTube.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version