Perezida Macron Yemeye Uruhare Rw’u Bufaransa Muri Jenoside

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yemeye uruhare rw’igihugu cye mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agaragaza ko iki ari igihe cyo guharanira umurage mwiza uzasigirwa abato.

Kuri uyu wa Kane Perezida Macron uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Yasobanuriwe amateka ya Jenoside, yandika ubutumwa burebure mu gitabo cy’abashyitsi, ashyira indabo ku mva ishyinguwemo abazize Jenoside, ubundi avuga ijambo ryanagarutse ku ruhare rw’igihugu cye.

Ntabwo yeruye ngo asabe imbabazi mu izina ry’igihugu, gusa yakoreheje imvugo zigaragaza ko yemera uruhare cyagize mu byabaye.

- Advertisement -

Yavuze ko Jenoside yo mu 1994 yateguwe kandi ko yari igambiriye kurimbura Abatutsi, ndetse na nyuma yayo, ibikomere byayo bitashize ahubwo abantu bakomeza kubana nabyo.

Yashimangiye ko jenoside idapfa kubaho, ko itegurwa kandi ikigishwa igihe kirekire.

Perezida Macron yavuze ko abakoze Jenoside batari bazi isura y’u Bufaransa ku buryo butakwitwa umufatanyacyaha, ariko agaragaza ko hari inshingano bwirengagije.

Yavuze ko kuva mu 1990 ubwo hatangiraga urugamba rwo kubohora igihugu no mu 1993 mu gihe cy’amasezerano ya Arusha yari agamije guhagarika imirwano hagati y’ingabo za Leta ya Habyarimana n’ingabo za RPF, u Bufaransa butumvise amajwi yose.

Ati “U Bufaransa ntabwo bwigeze bwumva ko mu gushaka gukumira intambara mu karere, bwagiye ku ruhande rw’ubutegetsi bwateguraga Jenoside. Mu kwirengagiza intabaza zatangwaga n’ababirebaga, u Bufaransa bwagize uruhare rukomeye mu byagejeje ku bibi bikomeye mu mateka, mu gihe bwashakaga kubikumira.”

Yavuze ko no mu 1994 ubwo Jenoside yatangiraga, umuryango mpuzamahanga wakenerewe amezi atatu “maremare cyane”, utaragira icyo ukora.

Ati “Twese twatereranye ibihumbi amagana by’inzirakarengane muri icyo gihe.”

Macron yanavuze ko ubwo abayobozi batangiraga kwemera ibyabaye, hakurikiyeho imyaka 27 yo kugerageza kwirengagiza ukuri.

Yakomeje ati “Mu kwicisha bugufi no kubaha, uyu munsi, ndemera uruhare rwacu.”

Perezida Macron yanavuze ko hagomba gushyirwa imbaraga mu gutanga ubutabera ku barokotse Jenoside, abayibigizemo uruhare bose bakagezwa imbere y’ubucamanaza.

Yakomeje ati “Kwemera ibyabaye n’uruhare twagize, ni ikimenyetso gikomeye kandi kidaciye ku ruhande.”

Ibyo byose ngo bijyanye n’umwenda u Bufaransa bufite nyuma y’igihe kirekire cyo guceceka, kandi ngo ni byo byonyine byatanga amahirwe yo kurenga ibyabaye, abantu bagafatanya kureba imbere.

Macron yakomeje ati “Abanyuze muri ririya joro nibo gusa babasha kubabarira, bakaduha impano ku kutubabariza.“

Yijeje urubyiruko ko hashingiwe ku byahise, hari amahirwe yo kubaka umubano mushya hagati y’urubyiruko rw’u Rwanda n’u Bufaransa.

Yavuze ko hakenewe kurushaho guhuza imbaraga, mu kubaka ibyiza byinshi abato bazahora bibuka.

Perezida Emmanuel Macron ubwo yari ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ku Gisozi
Share This Article
1 Comment
  • Turashima intambwe Macron Yateye yogusaba imbabazi ariko rero dukeneye nkuko Ababirigi , L’ONU na USA byasabye imbabazi mu izina ry’ibihugu byabo na Farance bekubica kuruhande murimake nariniteze imbazi ntumvise Macron asaba yabiciye kuruhande.

Leave a Reply to Simeon Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version