IMF Iri Hafi Kuguriza DRC Miliyari $1.5

Ikigega mpuzamahanga cy’imari gitangaza ko ibiganiro bigamije kuguriza Repubulika ya Demukarasi ya Congo biri mu nzira nziza.

Ni umwenda wa Miliyari $1.5 iki gihugu kivuga ko uzagifasha gukomeza gucukura neza amabuye y’agaciro.

Muri biganiro ariko, DRC isabwa kunoza imicungire yayo y’amafaranga no mu kureba niba ayo igurizwa ngo akoreshwe mu bucukuzi atangirikira mu bindi.

Iyo micungire idahwitse iri mu byatumye iki gihugu kimwa inguzanyo cyari cyaratse mu biganiro byatambutse.

- Advertisement -

Itangazo ry’ikigega, IMF, rivuga ko iyo urebye neza usanga kugeza ubu hari intambwe DRC yateye mu gucunga neza amafaranga ihabwa ndetse no mu gushyira mu bikorwa ibyo yemeye mu mikoreshereze yayo.

Igawa ariko ko ibigenda biguru ntege!

Amasezerano narangiza kwemezwa, bizatuma DRC ihabwa miliyoni $200 zigize igice kimwe muri ya mafaranga yose ayakubiyemo.

IMF ivuga ko kuba DRC ari igihugu cya mbere gucukura cobalt ikaba niya gatatu icukura copper(cuivre) biyigira umukandida mwiza ku mafaranga y’inguzanyo yo gukora ubucukuzi ‘bunoze’.

Mu minsi ishize yasinyanye n’Ikigo cyo mu Bushinwa gicukura amabuye y’agaciro kitwa Sinomines amasezerano y’imikoranire muri uru rwego.

Ni amasezerano avuguruye, IMF, ikavuga ko ibiyakubiyemo bigaragaza ubushake bwa Kinshasa mu gukora ubucukuzi butayihombya.

Aho agereye ku butegetsi, Perezida wa DRC Felix Tshisekedi yategetse ko amasezerano yari asanzwe hagati y’Ubushinwa na DRC mu by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro avugururwa kuko yaryamiraga igihugu cye.

Yari amasezerano yo mu mwaka wa 2008 yasinywe hagati ya Leta ya Kinshasa n’Ikigo cy’Abashinwa cya Sinohydro Corp and China Railway Group kizobereye mu gukora ibikorwa remezo.

IMF yabwiye DRC ko kimwe mubyo igomba gukora kugira ngo ihabwe inguzanyo ishaka ari uko igomba kwerekana ibikubiye mu masezerano yagiranye n’u Bushinwa.

Byaje kuba ngombwa ko ayo masezerano ajya ku mugaragaro, aza ahishura ko yose hamwe yari afite agaciro ka Miliyari $7.

Binagaragara ko Ubushinwa bwahendaga Kinshasa cyane cyane ku ibuye rya cuivre.

Ikindi ni uko atishyurwaga neza kuko raporo y’Umugenzizi w’imari ya DRC yarekanye ko muri Miliyari $ 3 zagombaga kwishyurwa, amafaranga angana na Miliyoni $822 ari yo yonyine yishyuwe.

Aho hari mu mwaka wa 2023.

Ibyo hamwe n’ibindi bikubiye muri iyo raporo biri mubyo imiryango mpuzamahanga n’ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF, bavuga ko bitari mu nyungu za DRC bityo ko idakwiye gukomeza kubihomberamo.

Harimo n’ingingo ‘idasanzwe’ ivuga ko ikigo cy’Ubushinwa kivugwa muri ayo masezerano cyemerewe gucukura kidatanga imisoro kuzageza mu mwaka wa 2040.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version