Uruhare Rw’Abize Imyuga Mu Iterambere Ntirushidikanywaho- PM Ngirente

Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente avuga ko uruhare rw’abize Imyuga na Tekiniki rudashidikanywaho.

Yabivugiye mu muhango wo kwakira impamyabumenyi zahawe abize imyuga na Tekiniki barangije amasomo muri Rwanda Polytechnic.

Iki kigo gisohoye aba banyeshuri ku nshuro ya karindwi, kuri iyi nshuro bakaba basohotse ari abantu 3000.

Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko Guverinoma izakomeza guteza imbere amasomo y’imyuga na Tekiniki kubera akamaro bifitiye igihugu.

- Advertisement -

Yashimiye abarezi n’abandi bagize uruhare mu gutuma uburezi mu myuga na Tekiniki bugera kuri bariya banyeshuri.

Ikindi ni uko amashuri y’imyuga na tekiniki mu iterambere ry’ibihugu ari ikintu kinini.

Ngirente avuga ubumenyi butangirwa muri aya mashuri bugira uruhare runini mu iterambere ry’ibikorwaremezo, mu guteza imbere inganda, guhanga imirimo mishya ndetse no mu bindi byiciro by’ubukungu.

Ngo Guverinoma y’u Rwanda yakoze amavugurura agamije kongerera imbaraga urwo rwego rw’uburezi cyane cyane ku myigishirize ihamye y’imyuga na tekiniki binyuranye kandi ku nzego zose.

Gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda ni uguteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi (Knowledge-based Economy).

Ku bwa Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente, ariyab masomo babona akazi mu buryo bwihuse ugereranyije n’abandi aba imbere mu Gihugu cyangwa mu mahanga.

Biterwa ni uko baba bafite ubumenyingiro bwiyongereyeho n’ikinyabupfura mu byo bakora.

Yanavuze ko ibyiciro byose byigwa muri Rwanda Polytechnic, Leta ibyemera nk’ibyiciro bishobora gusaba akazi.

Ngirente ati : “Ndagira ngo rero mbabwire ko iyo mbogamizi yari ihari mbere yavuyeho, atari icyo cyatumye gusa dushyireho BTech. BTech yagiyeho kugira ngo abanyeshuri biga imyuga bagire uburyo bagenda bazamuka mu ntera. Uhereye kuri Diploma, nurangiza ukumva ukeneye kuvugurura ubumenyi wimuke ujye kuri Advanced Diploma, ugere no kuri BTech.”.

Indi ngingo nziza ni uko ngo Guverinoma y’u Rwanda irimo no gutegura Masters of Technology (MTech) aho abazarangiza BTech bazashobora kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu myuga bazaba bize.

Yunzemo ko Gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda ari uko muri uyu mwaka w’amashuri utaha, BTech zizaba ziboneka kuri Koleji zose zigize Rwanda Polytechnic.

Mu ijambo rye, Dr Edouard Ngirente yashimye ubuyobozi bwa Ministeri y’Uburezi, ubuyobozi bwa Rwanda Polytechnic, abarimu, abayobora IPRCs n’abarimu bakorana nabo n’ aban

yeshuri bitabira izi porogaramu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version