Perezida Idriss Déby Yishwe

Leta ya Tchad yemeje ko Perezida Marshal Idriss Déby Itno yapfuye, nyuma y’ibikomere yagiriye mu mirwano irimo kuba muri icyo gihugu.

Apfuye nyuma y’iminsi ibiri byemejwe ko yatorewe gukomeza kuyobora Tchad, muri manda ya gatandatu.

Muri icyo gihugu harimo kuba imirwano yahereye mu majyaruguru mu gace ka Kanem, yashojwe n’abarwanyi ba Front pour l’alternance et la concorde au Tchad (FACT), bahanganye n’ingabo za leta.

Ntabwo haramenyekana impamvu yafashe icyemezo cyo kujya ku rugamba kugeza arasiweyo, agakomereka bikomeye.

- Advertisement -

Umuvugizi w’Ingabo za Tchad,  Général Azem Bermandoa Agouna, yemeje uru rupfu mu ijambo yavugiye kuri Télé Tchad kuri uyu wa 20 Mata.

Ati “Idriss Déby Itno yitabye Imana arengera ubusugire bw’igihugu ku rugamba.”

Yahise atangaza ko Guverinoma isheshwe hamwe n’inteko ishinga amategeko, hakaza gushyiraho inzibacyuho.

Izayoborwa n’inama nkuru ya gisirikare mu mezi 18, ubu iyobowe na Mahamat Idriss Déby, umuhungu wa Perezida Déby. Ni général mu ngabo za Tchad, amaze igihe ayobora inzego z’iperereza.

Idriss Déby wari ufite imyaka 68, yayoboraga Tchad kuva mu 1990.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version