Perezida Kagame Arasura Rubavu

Amakuru Taarifa ikesha abari mu Karere ka Rubavu aravuga ko hari imyiteguro yo kwakira Perezida Kagame Paul uri busure aka karere mu rwego rwo kwirebera ubukana bw’ibiza biherutse kwibasira aka Karere n’utundi turere tw’i Burengerazuba, Amajyepfo n’Amajyaruguru.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame rurakorwa nyuma y’igihe gito ayoboye Inama idasanzwe y’Abaminisitiri yasuzumiye hamwe icyakorwa nyuma y’uko Ibiza byangije ibikorwaremezo byinshi ndetse bigasiga abantu 131 bapfuye.

Amatungo n’imyaka byahatikiriye nabyo ni byinshi.

Inkuru y’uruzinduko rwa Perezida Kagame i Rubavu turakomeza kuyikurikirana…

- Advertisement -
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version