Musk Yatangaje Ko Agiye Kuva Ku Buyobozi Bwa Twitter

Akoresheje uru rubuga asanzwe abereye boss, Elon Musk yatangaje ko bidatinze hari umugore ugiye kuzamusimbura ku buyobozi bwa Twitter.

Iyi mvugo ye yatumwe abashoramari bari bamaze iminsi barahagaze gushora muri Tesla bongera kugira ubushake bituma n’agaciro k’imigabani iki kigo gisanzwe gifite mu isoko ry’imigabane kongera kuzamuka.

Yanditse ati: “ Nishimiye gutangaza ko mu gihe kiri imbere hari undi muyobozi wa Twitter uzatangira akazi kandi azaba yagatangiye mu byumweru bitandatu biri imbere”.

Elin Musk avuga ko azasigara ari umuyobozi w’icyubahiro urebera ibintu ku ruhande.

- Advertisement -

Inkuru y’uko Musk avuye ku buyobozi bwa Twitter yatumwe umugabane umwe wa Tesla uhita ujya ku $172.08 kandi agaciro kayo kari gukomeza kuzamuka.

Ibyo yakoze bisa n’ibyagaruye agatege mu bashoramari bashyize amafaranga muri Tesla.

Mu minsi yakurikiye igihe Elon Musk yabereye umuyobozi wa Twitter, abashoramari batangiye gucika intege babona ko ikigo cyabo kigiye kuhomba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version