Umucuruzi Wa JIBU Anenga Abateye Inkunga Abakoze Jenoside

Uwamahoro Rehema uhagarariye abacuruzi b’amazi ya JIBU mu Rwanda hose avuga ko abacuruzi bateye inkunga abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bahemutse bakoresha imari yabo mu gutera inkunga ubwacanyi.

Avuga ko kuba hari abacuruzi bateye inkunga Abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ari ikintu cyo kugawa.

Rehema na bagenzi be basuye urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro bashyira indabo Abatutsi bahashyinguye

Rehema avuga ko we na bagenzi be bakorana muri JIBU basanze ari ngombwa guhuza imbaraga bagakusanya amafaranga yo gusanira inzu abarokotse Jenoside bo mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro.

Ati: ” Tuzi uruhare abacuruzi bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi bamwe bakaba baragize uruhare mu gushinga RTLM yagize uruhare mu kubiba urwango mu Banyarwanda, imodoka zabo zatwaraga interahamwe zajyaga kwica Abatutsi”.

- Advertisement -

Avuga ko abacuruzi b’ubu batagombye kumera nk’abacuruzi bo muri Jenoside bashoye imari yo kurimbura Abatutsi, ahubwo bo hagaharanira kubaka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko ndetse n’igihugu muri rusange.

Abakozi b’uruganda JIBU bashyize kandi indabo ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro mu Karere ka Kicukiro.

Rumwe mu nkuta ziriho amazina y’Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro

Basuye n’ubusitani bw’icyizere bwubatswe ahitegeye urwibutso rwa Nyanza.

JIBU ni uruganda rutunganyiriza amazi mu nganda zigera kuri 50 hirya no hino mu Rwanda.
Amazi yarwo agurwa hose mu Rwanda kandi afite ibirango n’ibyemezo by’ubuziranenge bitangwa n’inzego zibishinzwe.

JIBU iri hose mu Rwanda
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version