Perezida Kagame Ari i Burundi

Mu rwego rwo kwitabira idasanzwe yatumijwe na mugenzi uyobora u Burundi, Perezida Kagame yageze i Bujumbura. Hari hashize ‘igihe kirekire’ atahagera.

Perezida w’u Rwanda yagiye i Burundi kwitabira inama yatumijwe na Evarsite Ndayishimiye ngo yige aho kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa DRC bigeze.

Ni inama ari buhuriremo na bagenzi be harimo uyobora Tanzania, Uganda, Kenya ndetse n’uwa DRC, Felix Tshisekedi naramuka ahisemo kuyitabira.

- Advertisement -

Irabera i Bujumbura ihuze Abakuru b’ibihugu bya EAC ukuyemo Sudani y’Epfo kubera ko muri iki gihe ifite umushyitsi ukomeye, ari we Papa Francis.

Iyi nama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu by’Akarere iriga ku bibazo biri muri Congo.

Ni inama ya 20  IDASANZWE.

Harigirwamo uko umutekano wifashe mu Karere ariko birashoboka cyane ko DRC iri bubazwe impamvu iherutse kwirukaba abasirikare batatu bakuru b’u Rwanda babaga mu mutwe w’Akarere wo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa DRC witwa EAC Force.

Umunyamabanga mukuru w’uyu muryango Dr. Peter Mathuki yandikiye DRC ibaruwa ayisaba gutanga ibisobanuro byumvikana kandi bitanzwe vuba ku cyayiteye kwirukana bariya basirikare kandi bari mu mutwe bwashyizweho ku cyemezo cy’Abakuru b’ibihugu bari bateraniye i Sharm El Sheikh mu Misiri.

Ni inama iteranye mu gihe imirwano ica ibintu hagati y’ingabo za Leta ya Congo n’umutwe wa M23.

Nta gihe kinini gishize yubuye ndetse abarwanyi ba M23 bahise bisubiza ibice bimwe bari baravuyemo bongeraho n’ibindi batari barafashe mbere.

Ubu bafahse ibice bya Kilolirwe kandi barasatira inkengero z’umujyi wa Sake muri Masisi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version