Kigali: Abakozi Ba Hoteli Bibye Umukiliya $6,800

Ubugenzacyaha bw’u Rwanda buherutse guta muri yombi abasore batatu bakurikiranyweho kwiba umukiliya wari waje kuhacumbika. Bamwibye $6,800.  Ni amafaranga yari yabikijwe ushinzwe kwakira abakiliya..

Abashwe barimo uwari ushinzwe kwakira abakiliya binjiye muri Hoteli, uwo bita receptionist.

Undi ni umuzamu ndetse n’uwari ushinzwe umutekano.

Ubugenzacyaha bwasanze $800 bamaze kuyarya, basanganwa $6,000.

- Advertisement -

Abo uko ari batatu bakurikiranyweho icyaha cy’ubuhemu, icyaha cyo kwiba ndetse n’icyaha cyo gucura umugambi wo gukora icyaha.

Kubyerekeye gucura umugambi, ubugenzacyaha bwaje gusanga bariya basore barabanje gutwikira za cameras z’umutekano( CCTVs cameras) kugira ngo zitazabatamaza.

Ubugenzacyaha buvuga ko mu gukora gutyo bibeshye cyane.

Icyakora ubugenzacyaha bukebura abagana n’abakora muri hoteli kugira ngo birinde icyo bwise ‘ubuteganye buke’.

Ngo biratangaje kubona umuntu afata $6,800 akayaha umu ‘receptionist’ nawe akaza kuyasigira uri bumusimbure(shift) hanyuma akumva ko ayo mafaranga atekanye.

Umuvugizi w’Urwego rw’ubugenzacyaha, RIB, Dr. Thierry B.Murangira yagize ati: “ Abafite amahoteli bumve ko bagomba kugira ahantu hatekanye babika ibintu by’abakiliya babagana.”

Ku rundi ruhande, ubugenzacyaha burashima abaturage bafasha inzego kubona amakuru atuma abagizi ba nabi bakekwaho ibyaha bakurikiranwa.

Ubugenzacyaha bwamusubije ayasagutse

Buvuga ko kubika amafaranga menshi mu rugo ari ukuyashyira mu kaga ko kwibwa.

Amafaranga yasubijwe nyiri iriya hoteli ni $6,000 ni ukuvuga Frw  6,551,562.

Abakekwa bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo.

Nta gihe kinini hari undi muturage usubijwe amadolari menshi yari yibwe n’uwari umukozi we wo mu rugo akajya kuyahisha i Rwamagana mu rutoki ruri mu Murenge wa Gahengeri.

Muri Kamena, 2021 hari umushoramari wo muri Hungary wasubijwe $ 700,000.

Mu bakekwagaho uruhar muri buriya bujura harimo n’umupadiri.

Mu butumwa RIB yacishije kuri Twitter icyo gihe ubwo yafataga Padiri, yavuze ko uyu mupadiri yari yabikijwe n’umwe mu bibye ariya mafaranga umugabane we ungana na miliyoni 400Frw.

Ku rukuta rwa Twitter rwa RIB haranditswe hari: “Uwo mujura amaze kuvuga aho yahishe amafaranga nibwo RIB yagiye gusaka padiri iyasanga yo abitswe mu mutamenwa (safe box) irayafatira na Padiri arafatwa.”

Amafaranga yagarujwe ni  324,650 £,  344,700$,  37,421,000 Frw, yose hamwe angana na 771,701,000 frw ku mafaranga agera kuri Miliyari 1 Frw ( ni ukuvuga Miliyoni 1 $ yari yibwe).

Abashoramari Bo Muri Hongrie ‘Bibwe Miliyari 1 Frw’ Basubijwe Ayagarujwe

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version