Perezida Kagame Ari Mu Ruzinduko Mu Bufaransa

Perezida Paul Kagame yageze i Paris mu Bufaransa, aho azitabira inama mpuzamahanga kuri Sudan n’indi izibanda ku gushyigikira ubukungu bwa Afurika muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19.

Inama yo kuri uyu wa Mbere izitabirwa n’abakuru b’ibihugu byinshi hagamijwe gushaka uburyo bwo gushyigikira guverinoma ya Sudan iyobowe na Minisitiri w’Intebe Abdalla Hamdok guhera mu 2019, ubwo Perezida Omar al-Bashir yari amaze guhirikwa.

Hamdok yabwiye AFP ko iyi nama ishobora kubafasha kuba bahagarikiwe ideni rya miliyari $60 muri uyu mwaka, ndetse abashoramari bakabasha kubona amahirwe bashoramo imari muri Sudan.

Iyo nama izakurikirwa n’indi izaba ku wa Kabiri yiga ku bukungu bw’ibihugu bya Afurika, harebwa uko bwabasha kurenga ingaruka za COVID-19.

- Advertisement -

Ni inama izaba ireba uburyo bwo kuziba icyuho kigera kuri miliyari $290 kizaba kimaze guterwa n’ingaruka za COVID-19 mu bikorwa bigamije iterambere muri Afurika, kugeza mu 2023.

Ibihugu bitanga inguzanyo nyinshi bihuriye mu cyitwa Paris Club no muri G20, mu mwaka ushize byemeje ko ibihugu bikennye biba bihagarikiwe kwishyura inguzanyo byahawe, kugira ngo bibashe guhangana na COVID-19. Gusa ibyo bifatwa nk’ibidahagije.

Ibihugu byinshi byifuza ko izo ngamba zakongererwa igihe mu gihe iki cyorezo kigihari.

Mbere y’uko iyi nama itangira, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Ikigega mpuzamahanga cy’Imari, IMF, Kristalina Georgieva.

Yanagiranye ibiganiro na Perezida wa Ethiopia, Sahle Work Zewde. Icyo gihugu gifitanye na Sudan ibibazo bikomeye bijyanye n’ikoreshwa ry’amazi ya Nil, Ethiopia yubatseho urugomero rwa rutura.

Byitezwe ko Perezida Kagame azanifashisha uru ruzinduko mu kurushaho guteza imbere umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa umaze igihe utifashe neza.

Biteganywa ko azagirana ibiganiro n’abayobozi ku ruhande rw’u Bufaransa, n’abasirikare b’icyo gihugu bari mu Rwanda kugeza mu 1994.

Perezida Kagame yagiranye ikiganiro na Perezida wa Ethiopia
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version