Akamaro K’Amasaka Si Intungamubiri Gusa, Yarokoye N’Abatutsi Muri Jenoside

Mu muco w’Abanyarwanda bo ha mbere amasaka n’uburo byari imbuto ikomeye mu muco. Amasaka yakoreshwaga muri byinshi byari bigamije guhuza Abanyarwanda bakunga ubumwe.

Akamaro k’amasaka ku Banyarwanda kageraga no ku mirire aho baryaga umutsima bita ‘rucakarara’ ukaba umutsima w’amasaka wahaga uwawuriye imbaraga zo gukomeza urugendo.

Ku rwego mpuzamahanga, amasaka bivugwa ko akomoka mu Misiri cyangwa muri Sudani, ubu hashize imyaka 10,000.

Henshi ku isi kandi mu buryo butandukanye, bakoresha amasaka mu  kuyagaburira amatungo, kuyengamo inzoga, kuyasongamo umutsima, ibikinyeri(ingingo zumwe z’amasaka) bakabisakaza nyakatsi( n’ubwo mu Rwanda yaciwe…) bayashigishamo ifu y’igikoma, agakorwamo umugati, imitsima yokeje “gateaux”, biswi n’ibindi.

- Advertisement -

Ni igihingwa kizigama amazi n’ifumbire, akihanganira izuba, kandi  akagira imizi imanuka mu butaka ikayafasha kubona ibyo akeneye byose.

Amasaka akungahaye  no ku butare bwa “phosphore”, ubwa  “fer” na “calicium”.

Yarokoye ubuzima bw’Abatutsi benshi…

Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu gihe cy’imvura nyinshi. Abari ho icyo gihe ntibazibagirwa uko amasaka yari yeze, ashishe.

Ahenshi mu Rwanda hari imvura nyinshi kandi imyaka yeze.

Imyaka yari yeze muri kiriya gihe yari amasaka, imyumbati, imigozi y’ibijumba, ibishyimbo biri hafi kwera, mbese muri macye igihugu cyari gifite ikirere cyiza.

Icyakora Abanyarwanda bo ntibari babanye neza! Abatutsi bahigirwaga hasi kubura hejuru!

Jenoside yatangiye taliki 07, Mata, 1994 itangira mu ijoro abantu bose basinziriye.

Ni nyuma y’ihanuka ry’indege y’uwahoze ayobora u Rwanda Juvénal Habyarimana.

Haba muri iryo joro ndetse n’iminsi yakurikiyeho, imvura yari nyinshi, itava ku muryango.

Abatutsi bahigwaga muri kiriya gihe baboneye ubuhungiro mu mvura kuko iyo yabaga ari nyinshi Intarahamwe n’Impuzamugambi zabahigaga zajyaga kugama, bityo bakabona agahenge.

Iyo yahitaga abicanyi beguraga ibisongo, amacumu, imihoro, impiri bagashumukura imbwa zabo bakajya guhiga Abatutsi aho bashoboraga kubabona hose.

Uretse kuba imvura yaratumaga abicanyi bajya kugama, abahigwaga bakabona agahenge, amazi y’imvura yatumwe amasaka yera, Abatutsi bahigwaga babona imisigati yo guhekenya ngo babone agacukari, babobeze akanwa n’umuhogo.

Kubera ko inzara iryana, hari n’abahekenye amahundo yayo bituma byibura mu nda hagira ikijyamo.

Amasaka yabereye Abatutsi benshi isoko yo kuramuka.

Hari umuturage wanditse kuri Twitter ko hari abo amasaka yarushije ubupfura n’ubumuntu.

Yanditse ati:  “Warushije abantu ubumuntu, Warushije abantu ubupfura, Warushije abantu ubutwari, Warakoze!”

Ikindi bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko cyari bube kibi kurushaho ni uko ibintu byari bube bibi iyo Jenoside iza guhurirana n’impeshyi.

Mukazayire ati: “ Terekereza akaga twari buhure nako iyo baza kuduhiga mu gihe cy’impeshyi ubwo baba batema amasaha! Imvura n’amasaka byaradutabaye ku rwego runini.”

Avuga ko n’ubwo Inkotanyi zaje zikarokora abantu, ariko muri rusange iyo hatabaho amasaka, urufunzo n’urutoki, zari busange mbarwa!

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi hagati ya Mata na Nyakanga mu mwaka wa 1994 bashimira Inkotanyi ko zabatabaye zikabarokora ariko ntibibagirwa akamaro amasaha, urutoki, urufunzo n’imvura byagize kugira ngo babone aho bihisha.

Kwihisha mu mungoti utarimo ibyatsi cyangwa udakikijwe n’amasaka cyangwa ibigori byinshi ntaho byari bube bitaniye no ‘guhungira ubwayi mu kigunda.’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version