Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Avuga Ko Abagore Ari Urutirigongo Rw’Imibereho Ya Muntu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Perezida Kagame Avuga Ko Abagore Ari Urutirigongo Rw’Imibereho Ya Muntu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 October 2022 1:17 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umukuru w’u Rwanda yabwiye abagize Ihuriro ry’Inteko zishinga amategeko bari mu nama ibahurije i Kigali ko burya ubuzima bwa muntu hafi ya bwose bushingiye ku mibereho n’uruhare rw’umugore mu bimubaho.

Ihuriro ry’Abadepite bagize ikitwa Inter Parliamentary Assembly riri mu Rwanda mu nama abarigize baganiriramo uruhare rw’umugore mu kubaka amahoro n’iterambere birambye.

Perezida Kagame ayitangiza, yavuze ko  gushyiraho umubare runaka w’abagore mu Nteko zishinga amategeko ari ikintu kiza ariko kidahagije.

Asanga abagore bagomba gukomeza kujya mu zego zitandukanye kandi ntibikorerwe mu Nteko zishinga amategeko gusa ahubwo bikanakorwa no mu zindi nzego.

Ati: “Kuba abagore bagenerwa umubare batagomba kurenza mu Nteko zishinga amategeko ni byiza ariko hari ibindi bakenewe kuko uburinganire ari uburenganzira kuri buri wese kandi aho ariho hose.”

Yabwiye abateraniye muri iriya nama ko Abanyarwandakazi bagize uruhare muri byinshi u Rwanda rugezeho ndetse ngo urwo ruhare rwabaye ndashyikirwa mu kubohora u Rwanda.

Avuga ko uwo muhati wabo ugikomeje n’ubu kubera ko bakigira uruhare no mu kugarura amahoro hirya no hino muri Afurika.

Perezida Kagame avuga ko burya anticyashoboka abagore badahawe umwanya ngo bagire icyo bakora mu iterambere ry’ibihugu byabo.

Kubera ko abitabiriye iyi nama ari Abadepite basanzwe bakora amategeko  kandi bakaba basanzwe bakoresha imbuga nkoranyambaga, Kagame yabasabye kureba uko bakaza amategeko ahana akanakumira ababiba ingengabitekerezo y’urwango kuko iyo ikuze iba kirimbuzi.

Mu gihe abakora mu Nteko zishinga amategeko bateranye ngo barebe uruhare rw’umugore mu kubiba no gusigasira amahoro, hari abapolisikazi bari guhugurwa uko bazajya gufasha mu gukumira ko abana bajyanywa mu ntambara.

Ni inama mpuzamahanga iri mu zikomeye zibereye mu Rwanda mu gihe gito gishize
TAGGED:AbagorefeaturedInamaIntekoKagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umudepite Wo Muri Uganda Yashimutiwe i Nairobi
Next Article Imbuto Foundation Yongeye Guhemba Abakobwa Batsinze Neza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inganda Z’Intwaro Zungutse 5.9% Kubera Intambara Ya Ukraine N’Iya Gaza

Gisagara: Bakurikiranyweho Guca Umucuruzi Ijosi

Ofisiye Ba Israel Bategetswe Gukoresha Mu Kazi iPhones Gusa 

I Rulindo Ngo Bagira Isuku Nyinshi

Indonesia: Abahitanywe N’Imyuzure Bamaze Kugera Kuri 414

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Ikipe Y’u Rwanda Ya Basketball Yakubiswe Incuro Ku Mukino Wa Mbere Ugana Ku Gikombe Cy’Isi

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

Tshisekedi Hari Ibyo Avuga Ko Atazasinyira i Washington

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Uburayi: Abanyamuryango Ba FPR-Inkotanyi Baganiriye Ku Iterambere Ry’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

RDF Ikomeje Kubakira Ubushobozi Ingabo Za Centrafrique 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'Abaturage

Nyamasheke: Bahangayikishijwe N’Uko Bateye Imyaka Ikuma Inzara Ikaba Ibugarije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?