Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Avuga Ko Ubuyobozi u Rwanda Rufite Aribwo Rwari Rukwiye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Perezida Kagame Avuga Ko Ubuyobozi u Rwanda Rufite Aribwo Rwari Rukwiye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 February 2024 6:50 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Muri Rwanda Day yaraye ibereye i Washington DC, Perezida Kagame yabwiye Abanyarwanda n’inshuti zabo ko u Rwanda rwahuye n’akaga gakomeye karugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi; akavuga ko nta muntu ukwiye kwemera ko u Rwanda rusubira ahabi nk’aho.

Avuga ko ubuyobozi bwiza u Rwanda rufite ari bwo rwari rukwiye kandi ibyo rugeraho byose bigenwa no guhuza imbaraga kw’abarutuye.

Perezida Kagame avuga ko nyuma y’iriya Jenoside, Abanyarwanda bigiriye icyizere kandi ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi

Abanyarwanda bagera ku 6000 bari baje kumva ijambo rya Perezida wabo

Abanyarwanda bakoze ibintu bidasanzwe kandi ngo ibyo bibaha uburenganzia bwo kugira icyerekezo gikwiye, bigashingira ku rugendo baciyemo rutari rworoshye ariko ntibibabuze kurunyuramo bemye ubu  bakaba bari aho bifuza kuba.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Muri iyi Rwanda Day kandi Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta yabwiye abayitabiriye ko u Rwanda rwaguye amarembo ku buryo muri iki gihe rufite Ambasade henshi ku isi ndetse rwitegura no gufungura iya mbere muri Amerika y’Amajyepfo izashyirwa muri Brazil.

Guhera mu mwaka wa 2019 ubwo habaga Rwanda Day iheruka i Bonn mu Budage, kugeza  mu mwaka wa 2024, Biruta avuga ko u Rwanda rwafunguye Ambasade umunani mu migabane ine y’isi.

U Rwanda kandi rufite Ambasade 47 hirya no hino ku isi, hakaba hari Ambasade 44 z’ibihugu by’amahanga zikorera i Kigali; iheruka gutahwa ikaba ari iya Guinée Conakry yafunguwe ubwo Perezida w’iki gihugu Mamadi Doumbouya aheruka mu Rwanda.

Rwanda Day iri kubera i Washington DC muri Amerika ikaba yitabiriwe n’abantu barenga 6000 barimo Abanyarwanda n’inshuti zabo.

Amwe mu mafoto yaranze Rwanda Day ku munsi wa kabiri:

- Advertisement -
Abana b’Abanyarwanda batozwa guhamiriza gitore
Hobeeeee!
Umuhanzi Ruti Joel
Nelly Mukazayire n’inshuti z’u Rwanda
u Rwanda ni umutima uterera mu muntu
Madamu Jeannette Kagame yizihiwe
Ubwo yari ahageze asuhuza abitabiriye Rwanda Day Washington DC.
Perezida Kagame aganira n’Abanyarwanda baba mu mahanga
Yababwiye ko ubuyobozi bwiza bafite ari bwo bari bakwiye
TAGGED:AbanyarwandafeaturedJenosideKagameRwanda DayUbumwe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Wa Namibia Yapfuye
Next Article Umunyarwanda Yapfiriye Muri Bisi Muri Uganda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Impungenge Ku Birayi Byongererewe Ubushobozi Zishire-Umushakashatsi Wa RAB

Trump Yahagaritse Ingendo Ziva Mu Bihugu 12 Zijya Muri Amerika

Nyamagabe Igiye Guhabwa Amazi Ku Bayituye Bose

Abanyeshuri Ba Kaminuza Nkuru Y’Uburundi Bafitiye Ubwoba Amatora

Ifu Y’Ifi: Ubundi Buryo Bwo Kurwanya Indyo Mbi Mu Bana B’u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nick Ngendahayo Yasohoye Indirimbo Ibanziriza Igitaramo

Tshisekedi Arahihibikanira Ko DRC Ijya Mu Kanama Ka UN K’Amahoro Ku Isi

Abayahudi Baramagana Ibyo Israel Ikorera Muri Gaza

Kabila Aragisha Inama Inararibonye Z’i Goma

DRC: Abasirikare Ku Rugamba Barya Mu Minsi 15 Gusa

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rugiye Gufungura Ambasade Muri Algeria

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Uko Ibipimo By’Imibereho Y’Abatuye Umujyi Wa Kigali Bihagaze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ubuzima, Uburezi…Inkingi Z’Umubano W’u Rwanda N’Ubusuwisi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Cardinal Kambanda Ari Muri Uganda Mu Kuzirikana Abahowe Imana

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?