Perezida Kagame Avuga Ko Ubuyobozi u Rwanda Rufite Aribwo Rwari Rukwiye

Muri Rwanda Day yaraye ibereye i Washington DC, Perezida Kagame yabwiye Abanyarwanda n’inshuti zabo ko u Rwanda rwahuye n’akaga gakomeye karugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi; akavuga ko nta muntu ukwiye kwemera ko u Rwanda rusubira ahabi nk’aho.

Avuga ko ubuyobozi bwiza u Rwanda rufite ari bwo rwari rukwiye kandi ibyo rugeraho byose bigenwa no guhuza imbaraga kw’abarutuye.

Perezida Kagame avuga ko nyuma y’iriya Jenoside, Abanyarwanda bigiriye icyizere kandi ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi

Abanyarwanda bagera ku 6000 bari baje kumva ijambo rya Perezida wabo

Abanyarwanda bakoze ibintu bidasanzwe kandi ngo ibyo bibaha uburenganzia bwo kugira icyerekezo gikwiye, bigashingira ku rugendo baciyemo rutari rworoshye ariko ntibibabuze kurunyuramo bemye ubu  bakaba bari aho bifuza kuba.

- Advertisement -

Muri iyi Rwanda Day kandi Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta yabwiye abayitabiriye ko u Rwanda rwaguye amarembo ku buryo muri iki gihe rufite Ambasade henshi ku isi ndetse rwitegura no gufungura iya mbere muri Amerika y’Amajyepfo izashyirwa muri Brazil.

Guhera mu mwaka wa 2019 ubwo habaga Rwanda Day iheruka i Bonn mu Budage, kugeza  mu mwaka wa 2024, Biruta avuga ko u Rwanda rwafunguye Ambasade umunani mu migabane ine y’isi.

U Rwanda kandi rufite Ambasade 47 hirya no hino ku isi, hakaba hari Ambasade 44 z’ibihugu by’amahanga zikorera i Kigali; iheruka gutahwa ikaba ari iya Guinée Conakry yafunguwe ubwo Perezida w’iki gihugu Mamadi Doumbouya aheruka mu Rwanda.

Rwanda Day iri kubera i Washington DC muri Amerika ikaba yitabiriwe n’abantu barenga 6000 barimo Abanyarwanda n’inshuti zabo.

Amwe mu mafoto yaranze Rwanda Day ku munsi wa kabiri:

Abana b’Abanyarwanda batozwa guhamiriza gitore
Hobeeeee!
Umuhanzi Ruti Joel
Nelly Mukazayire n’inshuti z’u Rwanda
u Rwanda ni umutima uterera mu muntu
Madamu Jeannette Kagame yizihiwe
Ubwo yari ahageze asuhuza abitabiriye Rwanda Day Washington DC.
Perezida Kagame aganira n’Abanyarwanda baba mu mahanga
Yababwiye ko ubuyobozi bwiza bafite ari bwo bari bakwiye
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version