Perezida Kagame Mu Nama Yo Ku Rwego Rwo Hejuru Yiga Uko Inkingo Zakorerwa Muri Afurika

Mu Budage aho Perezida Kagame ari, kuri uyu wa Gatatu yitabiriye Inama yo ku rwego rwo hejuru yiga uko mu gihe gito kiri imbere muri Afurika hatangira gukorerwa inkingo. Ni inama kandi yitabiriwe na Perezida wa Senegal Macky Sall, uwa Ghana Nana Akufo Addo ndetse n’Umuyobozi w’Ikigo cyo mu Budage gikora inkingo kitwa BionTech.

Uyu muyobozi yitwa Uğur Şahin.

Mu mpera z’umwaka wa 2021 nibwo u Rwanda rwasinyanye amasezerano n’ubuyobozi bw’uruganda BionTech ariko ko uru ruganda ruzafasha u Rwanda kubaka uruganda rukora inkingo n’indi miti.

Ubuyobozi bw’iki kigo  kigo bwemeye kuzasangiza ubumenyi bwacyo Abanyarwanda bazaba bakora muri urwo ruganda rw’inkingo.

- Advertisement -

Mu ntangiriro z’uyu mwaka , Perezida Kagame yigeze kuvugira mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda ko ziriya nkingo niziboneka aba mbere zizabanza kugirira akamaro ari Abanyarwanda ubwabo mbere y’uko zihabwa abandi bantu.

Hari mu muhango wo kwakira  indahiro y’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta mushya Bwana Alex Kamuhire.

Biteganywa ko uru ruganda rw’inkingo ruzubakwa mu cyanya cyahariwe Inganda cya Masoro mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, hafi na Carnegie Mellon University.

Bibarwa ko amafaranga azarugendaho arenga miliyoni 100 z’amayero.

Hamwe mu ho BionTech ikorera urukingo rwa Pfizer

Mu ntangiriro ruzaba rukora inkingo miliyoni 50 ku mwaka, ariko zizagenda ziyongera bitewe n’uko zikenewe.

Imirimo yo kurwubaka iteganyijwe hagati mu mwaka utaha, mu gikorwa kizafata imyaka ibiri.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version