Perezida Paul Kagame ari muri Uganda aho yitabiriye ibirori byo ku rwego rwo hejuru byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba wujuje imyaka 48 y’amavuko.
Ubwo Muhoozi aheruka mu Rwanda Perezida Kagame yamugabiye inka z’inyambo, amushimira intambwe nziza yateye yo kongera gutuma umubano hagati y’u Rwanda na Uganda uba mwiza.
Uretse kwitabira iriya biriro, hari n’amakuru avuga ko azagira ibiganiro na mugenzi we uyibora Uganda Yoweli Museveni akaba na Se wa Muhoozi Kainerugaba.
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba asanzwe ari Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’umujyanama wa Perezida Museveni mu by’umutekano.
Ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru w’amavuko ya Lt Gen Muhoozi byatangiye kuri uyu wa Gatandatu ubwo yakiraga abaturage ba Uganda bakishimana.
Hari n’abahanzi batandukanye barimo n’Umunyarwanda Massamba Intore.
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru Massamba yabwiye Taarifa ko ejo we n’abo bari bafatanyije bacyuye inganji.
Avuga ko bashimishije abari bahari kandi ngo Gen Muhoozi yamutumiye no kuza gususurutsa abanyacyubahiro bo ku rwego rwo hejuru bari bwitabire umuhango uri bubere mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu cya Uganda.