Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame na Madamu Bakingiwe COVID-19
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

Perezida Kagame na Madamu Bakingiwe COVID-19

Last updated: 11 March 2021 4:37 pm
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame na Jeannette Kagame bakingiwe icyorezo cya COVID-19 nyuma y’iminsi itandatu igikorwa cyo gukingira iyi ndwara gitangijwe mu gihugu hose, haherewe ku bafite ibyago byinshi byo kwandura cyangwa kuzahazwa n’icyo cyorezo.

Bakingiriwe mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Kane.

Ibikorwa by’ikingira byatangiye ku wa 5 Werurwe ubwo u Rwanda rwari rumaze kwakira inkingo zikabakaba 347.000 za COVID-19 zo mu bwoko bwa AstraZeneca/Oxford na Pfizer/BioNTech zabonetse muri gahunda mpuzamahanga igamije gufasha ibihugu kubona inkingo, COVAX.

Zaje kwiyongeraho inkingo 50.000 u Rwanda rwahawe n’u Buhinde.

Kugeza kuri uyu wa Gatatu hari hamaze gukingirwa abaturarwanda 228.954.

Mu bakingiwe ku ikubitiro harimo abaganga n’intsinda rishinzwe gukurikiranira hafi, kurwanya no gukumira icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda, abarimu, abajyanama b’ubuzima, imfungwa n’abagororwa ndetse n’abafite imyaka 65 kuzamura.

Harimo n’abandi batoranyijwe mu byiciro by’abarwaye indwara zidakira, abamugaye, abakozi bo ku kibuga cy’indege, abacuruzi n’abatwara taxi.

Mu bakingiwe kandi harimo abamotari n’abanyonzi n’impunzi haherewe ku nkambi y’agateganyo ya Gashora, icumbikiye impunzi zavanywe muri Libya.

Abahawe urukingo bose bazongera guhabwa urwa kabiri nyuma y’ibyumweru bine kugira ngo urukingo rube rwuzuye neza. Abakingiwe bose bibutswa ko guhabwa urukingo bidakuraho andi mabwiriza yose yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Leta y’u Rwanda yihaye umuhigo wo gukingira 30% by’abaturarwanda bose mbere y’uko umwaka wa 2021 urangira na 60% mbere y’uko uwa 2022 urangira. Hazaba hakingiwe abantu nibura miliyoni 7.8.

Leta y’u Rwanda ivuga ko ikomeje ibiganiro n’ibindi bihugu, abakora inkingo ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo haboneke inkingo zihagije.

Ubwo Jeannette Kagame yaterwaga urukingo rwa COVID-19
Perezida Kagame yatewe urukingo ku kuboko bw’ibumoso
Perezida Kagame na Madamu bakingiriwe mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal
TAGGED:featuredPaul Kagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umu Diplomate Wa Ethiopia Muri USA Yeguye Kubera Iby’I Tigray
Next Article Hari Ibice By’U Rwanda Bigerwamo Gusa n’Imiyoboro y’Itumanaho Yo Muri RDC
1 Comment
  • Karegeya says:
    11 March 2021 at 6:04 pm

    We n’umuryango we tuzabarinda mpaka

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Rya Ba Rwiyemezamirimo B’Abasirikare

Umuhuza Wa Afurika Yunze Ubumwe Mu Kibazo Cy’u Rwanda Na DRC Ari i Kigali

Mobicash Yabaye Ihagaritswe 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

DRC: Guverinoma Irashaka Kwisubiza Bunagana Kugeza Uvira

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

‘Board Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Inama Y’Igihugu Y’Umushyikirano Iragarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeUbumenyi Rusange

Mu Isanzure Haba Inyenyeri Zingahe?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?