Perezida Kagame Ntashyigikiye Ko Impano Z’Abanyafurika Zigira Ahandi

Perezida Kagame avuga ko Afurika igomba gufasha abanyempano bayo

Nyuma yo gushyikirizwa igihembo cy’Indashyikirwa mu bayobozi b’Afurika bateje imbere umupira w’amaguru, Perezida Kagame yakebuye bagenzi be kugira ngo bakore uko bashoboye bateze imbere impano z’abaturage babo.

Avuga ko bidakwiye ko impano z’Abanyafurika bakina umupira w’amaguru zose zikuzwa hagamijwe ko zizajya ku yindi migabane.

Kagame avuga ko Afurika igomba gukora ibishoboka byose impano z’abana bayo zikayigirira akamaro.

Yabwiye abari bamuteze amatwi barimo na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino ati: “ Afurika ifite abanyempano kandi ibyo ntawe ubishidikanyaho. Icyakora abakinnyi bacu bakomeye ntibagomba buri gihe kujya ku yindi migabane kuhazamurira iyo mpano nk’aho muri Afurika ntacyo twabamarira. Ni ngombwa ko dushyiraho uburyo bubateza imbere, bitabaye ngombwa ko bajya imahanga.”

- Advertisement -

Perezida Kagame yavuze ko umupira w’amaguru wafashije Abanyarwanda mu nzira yo kubana no gutera imbere mu rugendo batangiye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Avuga ko uwo mukino ari wo wa mbere ukunzwe ku isi kandi uhuza benshi, bagasabana.

Yahawe igihembo cyo kuba indashyikirwa mu guteza imbere umupira w’amaguru

Abayobozi bakuru b’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu Rwanda, muri Afurika no ku isi bari i Kigali.

Bahazanywe no kwitabira inteko rusange ya FIFA izabera muri BK  Arena kuri uyu wa Kane taliki 16, Werurwe, 2023.

Izatorerwamo umuyobozi mukuru wayo kandi nta kabuza ni Gianni Infantino kuko ari we watanze ubwiyamamaze wenyine.

Niwe kandi usanzwe uyiyobora.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version