Intare Yitiriwe Bob Marley Yishwe N’Izindi

Iyi ntare y’icyamamare yabaga muri Pariki ya Serengeti muri Kenya. Kubera umugara munini yari ifite ndetse n’imbaraga zayo, abarinzi b’iriya pariki bayihaye izina rya ‘Bob’ Junior ni ukuvuga Bob Muto.

Bayisanishaga n’umuririmbyi akaba n’umucuranzi w’ibihe byose wa reggae witwaga Bob Marley.

Bob Marley

Intare Bob yari yaramamaye cyane k’uburyo ba mukerarugendo bayisuraga bakundaga uko yazaga kubareba nabo bakabona uko yabifotorra bitabagoye.

Yari imaze imyaka irindwi ifatwa nk’aho ari yo cyamamare kurusha izindi ntare zose zo muri Serengeti.

- Advertisement -

Ubu bwamamare ariko bwaje kurangira nyuma yo kwicwa n’izindi ntare ‘zikiri nto’.

Intare Bob yari ifite murumuna wayo witwa Tryggve, nawe bivugwa ko yishwe.

Kubera gusaza,  Bob ntiyigeze irwana n’izindi ntare zaje kuyica.

Abakunzi bayo bababajwe n’uru rupfu kandi babigaragariza ku mbuga nkoranyambaga bahuriraho.

Yishwe ku wa Gatandatu mu rukerera.

Umwe mu barinda pariki ya  Serengeti yabwiye BBC ko iriya ntare yishwe n’izindi kubera ko zashakaga kuyisimbura ku butware bw’ishyamba.

Uwo murinzi wa pariki yitwa Freddy Shirima.

Imibare ivuga ko Pariki ya Serengeti irimo intare 3,000.

Abahanga mu binyabuzima basanze intare zibaho hagati y’imyaka umunani n’imyaka icumi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version