Hotel Umubano ‘Iri Hafi’ Kuvugururwa Ihabwe Ibyumba 100

Ikigo cyo muri Qatar kitwa Kasada kiri hafi gutangira imirimo yo kuvugurura icyahoze ari Hotel Umubano Meridien ikagirwa imwe muri Hotel zikomeye mu Rwanda no mu Karere u Rwanda ruherereyemo. Izaba ifite ibyumba 100.

Ushinzwe ibikorwa muri iki kigo witwa Tim de Raedt aherutse kubwira kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda ko imirimo yo kuvugurura iriya hoteli izatangira rwagati mu mwaka wa 2023.

Muri Kamena, 2022 nibwo ibyo kuvugurura iriya hoteli byatangarijwe mu kiganiro ubuyobozi bwa Kasada na RDB bwahaye itangazamakuru.

Hari nyuma y’isinywa ry’amasezerano hagati y’impande zombi.

- Advertisement -

Ni  amasezerano yo kuvugurura Hotel Umubano ikaba Hoteli  y’inyenyeri eshanu kandi icyo gihe byavugwaga ko izuzura itwaye Miliyoni $ 40 ni ukuvuga Miliyari Frw 40.

Icyo gihe Clare Akamanzi uyobora Ikigo cy’u Rwanda cy’iterambere yabwiye abagiye kuzavugurura iriya Hoteli ko ifite amateka bityo ko RDB yishimiye ko igiye kongera kuba ihuriro ry’abantu bashaka kuruhuka no cyangwa gukorera inama zo ku rwego rwo hejuru ahantu habereye u Rwanda n’abarusura.

Clare Akamanzi ateze amatwi abo muri Kadasa ubwo basobanuraga iby’uriya mushinga

Mu kuvugurura kiriya kigo, Kasada ikorana n’Ikigo cy’u Rwanda kitwa Agaciro Development Fund.

Ikigo Kasada ni kimwe mu bigo bikorera mu kindi Kigo kinini cya Qatar gishinzwe iterambere bita Qatar Investment Group.

Umuyobozi w’Ikigo Kasada witwa Olivier Granet yavuze ko bashoye amafaranga mu Rwanda kubera ko babonye ko ari urwo kwizerwa.

Avuga ko bazakomeza gukorana n’u Rwanda mu nzego z’ubucyerarugendo kandi azakora k’uburyo imirimo yo kuyubaka izaha Abanyarwanda benshi akazi.

Izuzura mu mwaka wa 2025, ikazaba ifite ibyumba 100.

Abo muri Kasada bavuga ko  bizeye ko ishoramari ryarwo ritazahomba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version