Perezida Kagame yabonanye N’Uyobora u Budage

Perezida Paul Kagame uri mu Busuwisi mu Nama y’Ihuriro ry’ubukungu mpuzamahanga aho amaze iminsi ahura n’abayobozi batandukanye kandi bari mu bakomeye ku isi. Kuri uyu wa Kane taliki 26, Gicurasi, 2022 yahuye na Chancelier w’u Budage witwa  Olaf Scholz.

Uyu mugabo wasimbuye Angela Merkel yaganiriye na Perezida Kagame ku ngingo zitandukanye zirimo no gukorana mu ikorwa ry’inkingo.

Ikigo Pfizer gikorera mu Budage kandi cyiyemeje kuzafasha u Rwanda kubaka uruganda rukora inkingo zirimo iza COVID-19, Malaria n’Igituntu.

Ni uruganda biteganyijwe ko ruzatangira kubakwa mu gihe gito kiri imbere.

- Advertisement -

Ni uruganda ruzubakwa ku bufatanye n’ikigo BioNTech cyo mu Budage gikora izi nkingo.

Mu Ukwakira, 2021 nibwo  Guverinoma y’u Rwanda n’ikigo BioNTech byasinye amasezerano y’ubufatanye ajyanye no gukorera inkingo zitandukanye muri iki gihugu, hakazaherwa ku za Covid-19, malaria, igituntu n’izindi zizakenerwa.

Ni amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel n’Umuyobozi wa BioNTech, Uğur Şahin.

Iki kigo nicyo cyavumbuye urukingo rwa Covid-19 rwa Pfizer /BioNTech, rurimo gukoreshwa cyane hirya no hino ku isi, urugendo rwatwaye amezi Icyenda hakoreshejwe uburyo bwa mRNA.

Şahin yavuze ko nyuma yo kwemeza urukingo rwa malaria, hatangiye ibiganiro by’uburyo rwakorerwa muri Afurika, kugira ngo ruboneke kandi ruhendutse.

Ni inkingo zizakorwa binyuze mu nganda zizubakwa mu Rwanda, Sénégal na Afurika y’Epfo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version