Perezida Kagame Yaganiriye N’Abayobora Ubutasi Bw’Amerika

Umukuru w’u Rwanda aherutse kwakira itsinda riyobowe n’Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi rw’Amerika witwa Avril Haines.

Ku rukuta rwa X rwa Perezidansi y’u Rwanda handitse ko itsinda rya Haines ryaganiriye na Perezida Kagame ku ngingo zitandukanye ariko cyane cyane ku mutekano muke uri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Umutekano muke muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo uhangayikishije isi kubera ko wajemo n’ikibazo cyo kwibasira abavuga Ikinyarwanda.

Mu minsi ishize hari raporo zivuguruzanya zatangajwe n’impande zitandukanye zemeza ko hari ingabo z’Uburundi zinjiye rwihishwa muri DRC gufasha ingabo za DRC n’abo zifatanyije nabo barimo FDLR na Wazalendo.

- Kwmamaza -

Perezida wa DRC  Felix Tshisekedi aherutse kuvuga ko yiteguye gukoresha uburyo bwose ngo akemure ikibazo cy’umutekano muke avuga ko aterwa n’u Rwanda.

U Rwanda rwavuze ko ijambo rye ari iryo gufatana uburemere kubera ko nta jambo ry’Umukuru w’igihugu rivugwa ngo rigire uburemere buke.

Ku rundi ruhande, u Rwanda ruvuga ko nta ntambara zazana amahoro muri aka karere ahubwo ko ibiganiro ari byo bikwiye kwimirizwa imbere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version