Mujawamariya Yasabye Abaturage Kutumva Ko Hari Uzaza Kubasanira Inzu

Minisitiri w’ibidukikije Dr. Jeanne d’Arc Mujamariya yasabye abaturage bo muri Gicumbi baherutse guhabwa inzu n’umushinga wa Green Gicumbi ko bakwiye kuzitaho, ntibatekereze ko nizangirika hari uzaza kuzibasanira.

Yaraye abivugiye mu gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro inzu abo baturage babakiwe mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi.

Minisitiri w’ibidukikije Dr. Mujawamariya yagize ati “Turifuza ko mwazafata neza izi nzu kandi mugaharanira kwishakamo ibisubizo n’ubushobozi bwo gusigasira ibyiza nk’ibi muba mugejejweho na Leta y’u Rwanda.”

Avuga ko Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu kubungabunga no kurengera ibidukikije mu rwego rwo kurushaho guhangana n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe.

- Kwmamaza -

Yunzemo ko ibyo Leta ikora byose, ibikora igamije ko abaturage bagera ku iterambere rirambye n’ubuzima bwiza.

Ikindi ni uko intego iba ari uko Abanyarwanda bazagera ku bukungu burambye, bakibeshaho ntawe bateze amaboko.

Abaturage bahawe ziriya nzu bavuga ko bazazitaho, ntizangirike.

Bavuga ko bari basanzwe baba mu nzu zishaje, bakemeza ko izo bahawe bazazibungabunga.

Umwe muri bo yabwiye itangazamakuru ko iyo yabagabamo yahirimye inshuro zirindwi akomeza gusanasana.

Yumvuga ko niyongera guhirima, izamuhitana.

Green Gicumbi ni umushinga utera inkunga imiryango itishoboye isanzwe ituye  ahantu hashobora kwibasirwa n’imivu cyangwa inkangu zikururwa n’amazi atemba ku misozi ihanamye.

Umaze kubaka inzu 100 zizakira imiryango 100 itishoboye yimuwe mu turere byagaragaye ko twakwibasirwa na biriya bibazo.

Hari indi miryango 40 iri mu Murenge wa Rubaya, ikiyongeraho indi 60 igomba kwimurwa ikavanwa mu Murenge wa Kaniga, hombi ni mu Karere ka Gicumbi.

Umushinga wa Green Gicumbi watewe inkunga na Green Climate Fund, Ikigega cy’Isi gishinzwe gutera inkunga imishinga yo kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe binyuze muri FONERWA.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version