Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Yaganiriye N’Uyobora Barbados Uko Ibyemeranyijweho Byakwihutishwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Yaganiriye N’Uyobora Barbados Uko Ibyemeranyijweho Byakwihutishwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 July 2023 6:38 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu ruzinduko rw’akazi arimo muri Trinidad na Tobago, Perezida Kagame yahuye n’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma batandukanye barimo na Mia Amor Mottley uyobora ikirwa cya Barbados.

Baganiriye kuri byinshi ariko bibanda ku ngingo y’uburyo ibyemeranyijweho mu ruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri kiriya gihugu ndetse n’urwo Mottley yagiriye mu Rwanda mu mwaka wa 2022 byashyirwa mu bikorwa mu buryo bwihuse.

Icyo gihe Perezida Kagame yasuye Barbados avuye muri Jamaica.

Muri Barbados kandi Perezida Kagame yasize ahateye igiti kitwa Acasia Dealbata.

Mu Ugushyingo, 2022 Minisitiri w’Intebe wa Barbados Mia Amor Mottley nawe yasuye u Rwanda.

Icyo gihe yaganiriye na Perezida Kagame ku ngingo zireba umubano w’ibihugu byombi cyane cyane izerekeranye n’ubukerarugendo, imikoranire mu by’ikoranabuhanga ndetse no muri Siporo cyane cyane tennis ikinirwa mu muhanda.

Mbere y’aho gato, i Kigali hari habereye inama y’ihuriro ry’abacuruzi mu bihugu byombi ryiswe Rwanda- Barbados Business Dialogue.

Abo muri Barbados babwiye baganzi babo bo mu Rwanda  ko bafite ahantu henshi bashobora gushora imari harimo mu burezi, mu bushakashatsi, mu bucuruzi budandaza, ikoranabuhanga, n’ahandi.

Babwiye bagenzi babo bo mu Rwanda ko igihe cyose bashaka gushora muri kiriya gihugu bazajya yo bisanga.

Ibihugu byombi kandi byasinyanye amasezerano ku bufatanye mu nzego zirimo ubwikorezi bw’abantu n’ibintu, inganda, n’ubukerarugendo n’amahoteli.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Dr Ernest Nsabimana niwe icyo gihe washyize umukono ku masezerano ku ruhande rw’u Rwanda.

Hasinywe n’andi masezerano arebana n’iterambere ry’imikino yashyizweho umukono ku ruhande rw’u Rwanda na Minisitiri wa Siporo Madamu Aurore Munyangaju Mimosa n’aho ku ruhande rwa  Barbados aho icyamamare ku isi Rihanna akomoka aya masezerano yashyizweho umukono na Hon. Kerrie Symmonds.

Barbados mu ncamake:

Barbados ni kimwe mu birwa bya Caribbbean. Ni gito cyane kuko kiri ku buso bwa 432 km2 .

Abagituye barutwa ubwinshi  n’abatuye Akarere ka Kicukiro(gafite abaturage 318,564) kuko cyo gituwe n’abaturage  287,000.

Umurwa mukuru w’iki gihugu witwa Bridgetown.

N’ubwo cyabanje gukolonizwa n’abanya Espagne mu kinyejana cya 15 Nyuma ya Yesu, Barbados yaje gutegekwa n’Abongereza  mu mwaka wa 1627 cyane cyane ko ari hamwe mu hantu abacakara bacishwaga bajyanwa i Burayi.

Nyuma Ya Jamaica Perezida Kagame Yasuye Ibirwa Bya Barbados

TAGGED:BarbadosfeaturedIbirwaIntebeKagameMinisitiriUbucuruziUbukungu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Habitegeko Aravugwaho Kubangamira Rwiyemezamirimo
Next Article Mark Zuckerberg Yakoze Tweet Ya Mbere Mu Myaka 10 Yishongora Kuri Musk
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?